Fabrice Niyonkuru wihakanwe na se akaba yifuza kuzaba Visi Perezida yashyikirishwe inzu ya miliyoni 15RWF - AMAFOTO

Fabrice Niyonkuru wihakanwe na se akaba yifuza kuzaba Visi Perezida yashyikirishwe inzu ya miliyoni 15RWF - AMAFOTO

  • Inzu ya Miliyino 15 Frw yahawe Fabrice n'umubyeyi we

  • Fabrice n'umubyeyi we ubwo bashyikirizwaga inzu bubakiwe n'Akarere ka Nyamasheke

  • Fabrice avuga ko ubu asigaye aryama agasinzira

  • Ubwo batahaga ku mugaragaro inzu bubakiwe n'Akarere ka Nyamasheke

  • Ubwo Fabrice yavugaga umuvugo imbere ya Madamu Jeannette Kagame mu 2018

  • Nyuma yo kuvuga umuvugo mwiza cyane, Fabrice yashimiwe na Madamu Jeannette Kagame

  • Ntabwo Fabrice azibagirwa ibi bihe mu mateka ye ubwo yaterurwaga na Madamu Jeannette Kagame

Jun 03,2022
 

Niba ukurikira amakuru y'imyidagaduro mu Rwanda ndetse ukaba ukurikira cyane amakuru anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, nta gushidikanya izina Fabrice Niyonkuru usanzwe urizi. Ni umwana w'umuhanga mu byo avuga no mu busizi. Impano itangaje afite y'ubusizi yatumye abasha guhura na Madamu Jeannette Kagame.


 

Kuri ubu umuryango wa Fabrice Niyonkuru washyikirijwe inzu nziza cyane wubakiwe n'Akarere ka Nyamasheke. Byari ibyishimo bikomeye ubwo uyu muryango washyikirizwaga iyi nzu kuri uyu wa Gatatu tariki 01/06/2022. Fabrice yavuze ko ubu agiye kujya aryama agasinzira kubera ubwiza bw'iyi nzu bahawe. Yashimiye cyane Madamu Jeannette Kagame ndetse na Perezida Kagame kuko ari bo akenshi ibyiza byinshi akomeje kugeraho.

Mu ijambo rye, Fabrice Niyonkuru w'imyaka 13 y'amavuko yumvikana abwira RBA ati "Ndumva meze neza cyane, nari maze imyaka 13 ngendagenda. So, ndashimira ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke kuko bumfashije nkaba ngeze ahangaha. Ndashimira Madamu wa Perezida wa Repubulika w'u Rwanda, na Perezida Paul Kagame kuko nabo badufashije tukaba turi ahangaha, nabwo nshimira n'Imana kuko ni yo Data wa twese uri mu ijuru."

Yakomereje ku nzozi ze avuga ko ubuzima bwe bwose buzarangwa no gufasha abandi kuko nawe yafashijwe. Ati "Njyewe inzozi zanjye, uko namera kose nzafasha abandi, kuko nanjye baramfashije. Dufatanye twubake urwatubyaye. Nkweretse ubuzima naturutsemo, nkweretse n'aho ngeze ntabwo wabyemera, nakoresheje impano yanjye, nzamutse, ubwo namaraga kugera mu biganza by'Akarere ka Nyamasheke, ubu ngubu nanjye ndi kumva ntekanye, ntangiye kwegeka umusaya nkasinzira".


Akarere ka Nyamasheke kanditse ku rukuta rwako rwa Twitter ko inzu yashyikirijwe umuryango wa Niyonkuru Fabrice ifite agaciro ka Miliyoni cumi n'eshanu z'amafaranga y'u Rwanda (15,000,000 Frw). Bagize bati "Umubyeyi wa Niyonkuru Fabrice wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mpano idasanzwe yo kuvuga imivugo no kuririmba yashyikirijwe n'Ubuyobozi bw' Akarere inzu yo kubamo ifite agaciro ka 15,000,000 Frw".

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yise Fabrice icyamamare, asangiza abamukurikira inkuru nziza yabaye kuri Fabrice n'umuryango we aho bahawe inzu yo kubamo. Yanditse ati "Ubuyobozi bwiza bucyemura ibibazo. Umubyeyi w'icyamamare Fabrice, ubwo yashyikirizwaga inzu nziza yubakiwe na Leta y'ubumwe, yashimye cyane Nyakubahwa Umukuru w'igihugu ku miyoborere ishyize umuturage ku isonga".

Inzu yashyikirijwe Fabrice n'umubyeyi we, yubakishijwe amatafari ahiye, ikaba iriho inzugi n'amadirishya bya metarike. Irimo sima na parafu nziza cyane. Mu nzu hagaragaramo ibiribwa n'ibikoresho by'isuku byahawe uyu muryango mu gutaha iyi nzu. Mu ruganiriro harimo n'intebe nshya. Ifite igikoni n'ubwiherero byubakishijwe nabyo amatafari ahiye. Ku ruhande hari ikigega gifata amazi y'imvura. Ni inzu isirimutse y'agaciro kenshi ubihuje no kuba yubatse mu cyaro.

Fabrice wahawe inzu n'Akarere ka Nyamasheke ni muntu ki?

Fabrice Niyonkuru ni izina rimaze kumenyekana mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ni umusizi, akaba n'umuraperi. Indirimbo ye yamamaye cyane mu 2017 mu gihe cyo kwamamaza Perezida Paul Kagame, aho Fabrice yumvikanye aririmba ashimira cyane Perezida Kagame, ati "Ndavuga wa Musaza, simvuga cya gisaza. Ndavuga wa musaza udutangira mituweli, amatara ku mihanda, akoroza abanyarwanda, akohereza inka mu giturage, zikarinda zigera kuri bose abakecuru n'abasaza, ari we Paul Kagame". 

Ubuhanga bwe mu busizi no mu muziki, byamubereye iturufu yatumye ahura na Madamu Jeannette Kagame wagaragaje ko nawe yanyuzwe cyane n'impano y'uyu mwana. Tariki 09/12/2018 ni bwo Madamu Jeannette Kagame yasangiye iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani n'abana barenga 200 barimo Niyonkuru Fabrice w'i Nyamasheke wanahawe umwanya akavuga umuvugo we. 

Fabrice Niyonkuru yavuze umuvugo ushimira Perezida Kagame na Jeannette Kagame, anabashimira ko nyakatsi yacitse burundu mu Rwanda. Ati: "Ndashimira Perezida Kagame n’Umubyeyi Jeannette Kagame badutangiye mituweli, ntawe ukirwara ngo arembere mu nzu. Ubu turiga, tukanatsinda. Batuzaniye Girinka Munyarwanda natwe tunywa amata yera. Ndashima ko yaduteje imbere mu turere twose.”

Fabrice Niyonkuru avuka mu Mudugudu wa Nyagashinge, Akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba. Ababyeyi be ni Byukusenge Vestine na Nzabihimana Alfred batunzwe n'umwuga w'ubuhinzi. Ni umwana wa gatatu mu muryango avukamo. Icyakora, ntabwo Se NTamwemera nk'umwana we, ibi bikaba bishengura cyane Fabrice ndetse akavuga ko bishobora kuzagira ingaruka ku buhanzi bwe.

Nyina wa Fabrice yaganiriye na Kigali Today mu 2018 atangaza ko "uyu mugabo wakabaye ari we Se wa Fabrice atamwemera" ndetse ngo nta n'ubwo yigeze amwiyandikishaho. Si we gusa atemera, ahubwo ngo mu bana batatu babyaranye yemera umwe gusa. Amakimbirane bafitanye yatumye batandukana, buri umwe ajya kuba ukwe. Fabrice abana na nyina mu rundi rugo yashatsemo. Mu 2018, Fabrice yigaga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza.

Nyina wa Fabrice yatangaje ko ku myaka 6 ari bwo uyu muhungu we yatangiye kugerageza guhimba imivugo ariko akibanda cyane ku ndirimbo. Yavuze ko Fabrice akunda cyane guhora asoma ibitabo. Iyo yumvaga ko Perezida Kagame yasuye Akarere ka Nyamasheke, ngo Fabrice yarwanaga no gushaka kujya kumureba, ariko nyina wamukurikiraniraga hafi akabona ari iby'ubwana ntabihe agaciro. Nyina avuga ko hari n'ubwo yamucyahaga. 

Niyonkuru Fabrice avuga ko mu nzozi ze yifuza kuzaba Visi Perezida. Umunyamakuru Ephrem Musabwa yabajije Fabrice impamvu yifuza kuzaba Visi Perezida, aramusubiza ati "Ni uko ari yo ntego mfite, kubera Jeannette Kagame yanteruye".

 

Ubwo Fabrice yavugaga umuvugo imbere ya Madamu Jeannette Kagame mu 2018

 

Ntabwo Fabrice azibagirwa ibi bihe mu mateka ye ubwo yaterurwaga na Madamu Jeannette Kagame