Abakobwa: Uyu musore ntakwiye kugucika. Dore ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana ari we wategereje ubuzima bwawe bwose
Ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana agukunda by'ukuri
Uko wamenya umusore ugukunda
Mukobwa, sobanukirwa uko wamenya niba umusore ukunda ariwe wa nyawe mugomba kugumana ubuzima bwanyu bwose.
Gufata icyemezo cya nyuma cy’uko umusore mukundana ari we wifuzaga ko yazakubera umugabo guhera mu buto, biragoranye kuko wenda uyu munsi wumva unyuzwe n’ibyo yagukoreye ukumva igisubizo ari yego, ariko ejo byasubira irudubi ukumva wahisemo nabi.
Ibi byiyumviro birushaho gukura no kugushyira mu rujijo, iyo ubona urungano rwawe rutangiye gushaka abagabo ndetse bamwe muri bo bagatangira no kugira abana.
Ni ibintu bituma wibaza niba koko uwo muri kumwe, ari we wifuza kuzanyurana na we mu buzima bagenzi bawe bagutanze.
Urubuga Herway.net rwateguye ibintu 11, bishobora gufasha umukobwa kumenya niba koko umusore bakundana ari we ukwiye kuba umugabo we cyangwa agahindura umuvuno.
- Aragushyigikira
Atitaye ku buryo inzozi zawe zidashobokamo ndetse zisa n’izigoranye kuzigeraho, umusore mukundana niba ari we wari utegereje azagufasha kuzigeraho n'ubwo byamusaba ibigoye.
Mu gihe wicaye mu rugo usubira mu masomo cyangwa ukora akazi igihe muri kumwe, azagufasha mu byo ashoboye kugira ngo ibyo urimo bigende neza. Mu gihe mutari kumwe ukaba wamubwiye ibyo urimo, azakubwira amagambo yo kugusubizamo imbaraga mu gihe wowe wabonaga bigeze aho bidashoboka.
-Arakumva
Kuba umusore mukundana akumva, si ukuvuga ko ibyo umubwiye yikiriza cyangwa akazunguza umutwe. Umusore ukumva ni uwumva ibibazo ufite, mu gihe abandi bari kugucira urubanza ko wenda ushobora kuba wabyiteye. Niba ari we wari utegereje koko, azagufasha gushaka ibisubizo by’ikibazo urimo.
- Arakwizera
Ikizakubwira ko umusore mukundana ari we wari utegereje, ni uko igihe umubwiye ko wasohokanye n’inshuti zawe zisanzwe atazabitindaho, ndetse ntarengeho ngo ajye kubaza niba koko ari bo muri kumwe.
Ibyiyumviro by’uko uwo mukundana adahangayika, nibyo buri mukobwa wese akeneye kugira ngo amenye ko umusore bari kumwe ari we yari ategereje.
- Uramukumbura iyo mutari kumwe
Rimwe na rimwe uzamara umwanya munini muri gahunda zijyanye n’ubuzima bwawe bwite n’akazi, ku buryo uzabona bisa nk’aho kubonera umukunzi wawe umwanya bigoranye.
Ibi birasanzwe kandi niba ufite umukunzi wumvikana azabyumva ko atari ikosa ryawe nta ngorane, gusa mu gihe ibi byose bizaba ariko ukumva nta rukumbuzi umufitiye bishobora kuba ikimenyetso cy’uko uri aho utagakwiye kuba uri.
- Iyo hagize ikintu kiba ni wowe wa mbere amenyesha
Buri kimwe kibaye mu buzima bwawe umukunzi wawe agomba kukumva, iyo ikibaye ari kibi niwe ubwira bwa mbere kuko uba uziko ari bugufashe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Iyo ari igishimishije kibaye niwe wa mbere ubwira, kuko wumva ko nta wundi wagakwiye gusangiza ibyishimo byawe mbere ye.
Gusa niba ujya wisanga wabwiye undi muntu ikintu cy’ingenzi gishya cyabaye mu buzima bwawe mbere y’umusore mukundana, ni ikimenyetso cy’uko hari uburyo utaramubonamo nk’uw’ibihe byose kuri wowe.
- Ibyishimo byawe ni byo bye
Niba utishimye, nawe ntazishima. Umusore mukundana niba ari we wari utegereje, azagufasha mu buryo bushoboka bwose kugira ngo wishime igihe abona ko wababaye, n’ubwo yaba ntaho ahuriye n’icyakurakaje. Ibi azabikora kuko nawe yumva ko nta mutuzo afite igihe ubabaye.
-Ni umunyakuri
Niba utaberewe n’ikanzu nshya waguze, azakubwiza ukuri ariko atagambiriye kukubabaza ahubwo kuko yanze ko ugaragara nabi mu bandi kandi uri uw’agaciro kuri we.
Umusore uteye gutya kandi ntazatinya kukubwiza ukuri mubyo umubajije, kabone n’ubwo yaba azi ko ushobora kutabyakira neza.
- Ni umukunzi akaba n’inshuti magara
Hanze y’ubuzima bwanyu nk’abakundana, umusore muri kumwe niba ariwe wari utegereje azakugaragarira nk’inshuti isanzwe, ku buryo rimwe na rimwe uzisanga muri kugirana ibiganiro wita ko bisekeje, bisanzwe biba hagati y’inshuti magara zakuranye.
- Arakwihanganira
Mu gihe hari icyo wumva udashaka gukora kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba wumva utiteguye, kuba utabikunze cyangwa kuba nta nyungu ubibonamo, azakwihanganira yirinde kuguhatiriza kugeza igihe wowe uzabona ko bikenewe cyangwa birangire mwemeranyije ko bitari ngombwa.
- Aragutungura
Umusore ugukunda bya nyabyo ashyira imbaraga mu gukora ibikorwa azi neza ko bigushimisha, ariko akabikora mu buryo utari witeze agamije kugutungura; ibi ashobora kubikora aguha impano, akunyuraho ku kazi cyangwa ku ishuri ngo mutahane, agutumira ngo musangire mu buryo mutari mwateguye n’ibindi byinshi wowe utari uzi ko biri bube.
- Wumva hari uburyo muhuza cyane
Umusore muri kumwe ushobora kubona muhuza bidasanzwe, yaba ari mu buryo mutekerezamo gukora ibintu runaka, uko mubona ibintu n’icyo mubona gikwiye gukorwa.