Kapiteni w'Amavubi, Kagere Meddie yahishuye icyatumye bananirwa gukura amanota 3 kuri Mozambique

Kapiteni w'Amavubi, Kagere Meddie yahishuye icyatumye bananirwa gukura amanota 3 kuri Mozambique

  • Ikipe y'igihugu Amavubi yanganyije na Mozambique

Jun 03,2022

Rutahizamu Meddie Kagere yatangaje ko kuba we na bagenzi be biraye nyuma yo gutsinda Mozambique igitego bigatuma ihita ibishyura, biri mu byatumye bananirwa kuyikuraho amanota atatu.

Kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe y'Igihugu 'Amavubi' yaguye miswi na Mozambique igitego 1-1, mu mukino wo mu tsinda L w'ijonjora ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya FNB i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.

Amavubi y'u Rwanda yafunguye amazamu ku munota wa 66 w'umukino biciye kuri Nishimwe Blaise, gusa hadaciye iminota ibiri Stanley Ratifo aza kwishyurira Mozambique nyuma yo kwiba umugono ba myugariro b’Amavubi.

Kagere yavuze ko uyu mukino Amavubi yari awufite mu biganza, gusa birangira habayeho ikibazo cyo kwirara ari na yo mpamvu yawunganyije.

Ati: "Umukino wari ukomeye ariko habuze utuntu duke, kwirara ariko icyo navuga nashimira abakinnyi banjye ikintu bakoze ni akazi gakomeye kubona inota rimwe."

Yakomeje agira ati: "Twari dufite umukino mu biganza byacu, umukino wari uwacu. Mu minota ya nyuma twabonye amahirwe menshi ariko ntabwo twakoresheje neza amahirwe twabonye, nabo bari bananiwe, ukabona ko twe tugifite imbaraga kandi umukino wa mbere uba ukomeye, niyo mpamvu gukina ukabona inota rimwe ntabwo byoroshye. "

Nyuma yo kunganya na Mozambique, Amavubi agomba guhita yerekeza muri Senegal aho afite umukino n’iki gihugu ku wa Kabiri tariki ya 7 Kamena 2022.

Ni umukino uzabera kuri Stade ya Abdoulaye Wade, i Dakar mu murwa mukuru wa Sénégal.

Tags: