Ubushinwa bushobora gusenya icyogajuru cya Elon Musk nyuma yo kuvumbura ko cyifashishijwe cyane mu gukubita incuro Uburusiya muri Ukraine

Ubushinwa bushobora gusenya icyogajuru cya Elon Musk nyuma yo kuvumbura ko cyifashishijwe cyane mu gukubita incuro Uburusiya muri Ukraine

  • Ibyogajuru bya Elon Musk byifashishijwe mu ntambara y'Uburusiya na Ukraine

Jun 03,2022

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje mu cyumweru gishize, ubushakashatsi bw’Abashinwa buvuga ko u Bushinwa bugomba guteza imbere ubushobozi bwo guhagarika cyangwa kurasa icyogajuru cya Starlink cy’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, mu gihe Beijing yabona ari ngombwa.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru cyitwa Modern Defence Technology, ngo u Bushinwa bugomba kongera ubushobozi bwabwo bwo kurwanya icyogajuru kugira ngo bukurikirane, bugenzure, kandi ni biba ngombwa, busenye ibyogajuru bya Starlink bizenguruka Isi.

Ubushakashatsi bwari buyobowe na Ren Yuanzhen, umushakashatsi wo mu kigo cya Beijing gishinzwe gukurikirana no gutumanaho mu Gisirikare cy’u Bushinwa.

Iyo nyandiko iragira iti: “Uburyo bworoshye n’ubukomeye bwo kwica bugomba gukoreshwa mu gutuma zimwe muri satellites za Starlink zinanirwa gukora no gusenya imikorere yazo..”

Starlink, itsinda ry’ibyogajuru bikoreshwa na SpaceX ya Elon Musk, ikubiyemo byibuze ibyogajuru 2,400 byoherejwe bishobora korohereza umurongo mugari kubona amakuru. Nubwo bishobora gutanga interineti mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, izi satelite ngo zishobora no gukoreshwa n’igisirikare, ukuri Beijing izi neza.

Starlink yamaze kugeragezwa ku rugamba mu ntambara yo muri Ukraine, aho yakoreshejwe n'ingabo za Ukraine mu bitero bya rutura no gushaka amakuru.