Ntuzibeshye ngo ubwire umukunzi wawe aya magambo kuko ashobora gutuma mutandukana ako kanya
Mu gihe uganiriza umukunzi wawe, hari amagambo amwe n’amwe ushobora gukoresha bikagaragara ko ufite imico itari myiza bikaba byanatuma akunyuzamo ijisho hakiri kare urukundo rwanyu rutaragira aho rugera. Ni byiza rero ko wirinda kujya ukoresha aya magambo, mugihe uganira n’uwo wihebeye.
1. Wangu
Akajambo ka wangu ni akajambo kagenda gakoreshwa cyane n’abantu batandukanye, cyane iyo ushaka kwereka umuntu ko ari umuntu wawe ariko ntabwo ari akajambo keza ko kubwira umuntu ukunda inshuro nyinshi. Kumwita wangu bimwereka ko nta mwihariko umuha muri benshi cyane uba ushobora kubyita.
2. Mwana
N’ubwo aka kajambo gafasha umuntu kumva ko ari hafi cyane, ni akajambo katakirwa neza, katakwitwa nyandagazi ariko katubahishije umuntu bihagije, n’ubwo uwo ukunda aba akeneye ko umuha ibyubahiro birenze, ni ingenzi cyane cyane kumenya kumwubaha n’ubwo mwaba mwisanzuranaho.
Aha ushobora gukeka ko ntacyo byatwara urukundo rwanyu, ariko cyane abahungu benshi ntibakunda umukobwa ubabwira ngo ”Mwana”, n’iyo atabikubwira burya akenshi arabigaya.
3. Kurya umwana
Iri ni ijambo rimwe mu magambo ashobora gutuma uwo ukunda akeka ko uri indaya, waba uri umuhungu cyangwa se umukobwa, hagati y’abandi bantu wisanzuyeho cyane abo muhuje igitsina ushobora gukoresha iri jambo n’ubwo atari ryiza na mba, gusa uzaryirinde cyane igihe cyose uri kumwe n’uwo ukunda.
4. Gufata uduturu
Iri jambo rikunda gukoreshwa mu gihe hashatse kuvugwa gusubira gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kurangiza inshuro runaka. Naryo ntabwo riryoshya urukundo hagati yawe n’uwo wihebeye. Ubundi ijambo ituru rifitanye isano n’ibiciro by’uburaya, aho ugura indaya ashobora kugenda ayibaza ati ”agaturu kamwe ni angahe.”
5. Nta rukundo rukibaho
Benshi cyane baganiriza abo bakunda bagatangazwa no kubona urukundo rugenda rushira, ariko kutemera ko urukundo rubaho ukanabimutangariza mu ruhame cyangwa ukanabibwira uwo ukunda, ni ibimwereka ko nawe utamukunda.
6. Abakobwa bakunda utuntu duhenze
Impamvu ugomba kwirinda kumuvugira amagambo nk’ayo iruhande, niba koko umukunda uba ubona adakunda ibintu. Ubwo rero kumubwira ko abakobwa bakunda ibintu byinshi kandi bihenze, nawe ari umukobwa, ni nko kumwereka ko nawe ari we.
7. Abahungu bose ni kimwe
N’ubwo waba ukeka ko abasore bikundira igitsina kurusha uko bakunda umukobwa baba ari inshuti, ni ingenzi kutereka umuhungu ko ari uko wumva ibintu. Kubibwira umuhungu mubana ni kimwe kimwereka ko imbere yawe nta gaciro gahambaye umuha, kandi kugira ngo urukundo ruryohe aba yifuza kuba umwihariko.
8. Uriya mukobwa ni indaya
Igihe uri kumwe n’uwo ukunda, irinde kumwereka ko ugira ingeso yo kunegurana.
9. Umugabo ni umwana w’undi
Kwereka umusore cyangwa umugabo wawe ko umugabo ari umwana w’undi nk’uko bikunda kuvugwa na bamwe, ntabwo ari ikirungo ku rukundo kuko bimuca intege.
10. Nta muntu wantesha igihe mu rukundo
N’iyo waba uvuga ibyakubayeho, irinde kwereka umukunzi muri kumwe ako kanya ko utajya utinda mu by’urukundo.
Kuganiriza uwo ukunda ntibisaba amashuri, gusa bisaba kwigengesera birenze, nawe wabona utundi tugambo wakirinda cyane imvugo nyandagazi n’utundi twose twatuma yumva utamwubaha uko bikwiye.