Abakongomani barashinja u Rwanda gushaka kubabuza kwakira Papa

Abakongomani barashinja u Rwanda gushaka kubabuza kwakira Papa

  • Abigaragambya muri Congo barasaba gucana umubano n'u Rwanda

  • Abanyekongo bakomeje imyigaragambyo yo kwambagana u Rwanda

Jun 05,2022

Mu myigaragambyo yateguwe n’abayoboke b’ishyaka PALU ry’uwahoze ari Minsitiri w’Intebe wa Congo Kinshasa Adolphe Muzito, Abakongomani bamaganye u Rwanda bashinja guhungabanya umutekano w’iki gihugu no kugambirira kuburizamo uruzinduko rwa Papa Francis.

 

Zimwe mu ntero z’abigaragambya zasubiragamo bimwe mu birego bashinja u Rwanda, aho bagendaga bagaruka ku kuba ngo u Rwanda rwarabaye ikibuga cy’imyitozo y’umutwe w’iterabwoba wa M23 ushinjwa guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Abigaragambya bavuga ko basaba Guverinma ibirimo : Kugira icyo bakora ku biheruka gutangazwa na Perezida w’u Rwanda basanga bigamije kugambirira nkana guhungabanya umutekano wa RD Congo.

 

Bavuga kandi ko u Rwanda ngo rufite gahunda yo kuburizamo uruzinduko rwa Papa Francis muri RDC ruteganijwe muri Nyakanga.

 

Andi majwi y’abigaragambya yanagarutse ku birego u Rwanda rutahwemye guhakana bikubiye muri Raporo yiswe Mapping yakozwe n’impuguke z’umuryango w’Abibumbye. Iyi ni Raporo ikubiyemo ibirego birega bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bashinja guhagarikira ubwicanyi bwakorewe abasivili mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

 

Mu gusoza, abigaragambya bifuje ko hahagarikwa buri gikorwa cyose kijyanye na Dipolomasi gihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.