Dore uburyo bwiza wakoresha usaba imbabazi umukunzi wawe igihe wamukoshereje bikamworohera kukumva no kukubabarira
Uko wasaba imbabazi umukunzi wawe
Birashooboka ko wajyaga ukorera amakosa umukunzi wawe ukabura uburyo wakigarura cyangwa se wagarura umwuka mwiza hagati yanyu ariko hari uburyo ushobora gusabamo imbabazi umukunzi wawe bikamworohera kukumva ndetse no kukubabarira ubundi mukarushaho kuryoherwa n’urukundo.
Uburyo bwiza ushobora kwifashisha usaba imbabazi bikorohera umukunzi wawe kukubabarira.
1. Kwemera ikosa
Niba umukunzi wawe wamubwiye nabi cyangwa wakoze irindi kosa, wakwisuzuma ugasanga atariko byari bikwiye kugenda. Igihe usanze ugomba kumusaba imbabazi ni ngombwa ko mu magambo ukoresha usaba imbabazi humvikanamo ko uzi ikosa wakoze kandi uryemera.
2. Guca bugufi
Nubwo ushobora kumva ko ikosa wakoze riremereye ku buryo wabuze aho uhera umusaba imbabazi, ni ngombwa ko utifata ahubwo ukwiye kumwereka uko wiyumva ku buryo nakureba amenya icyo ushaka kumubwira kandi ko uhangayikishijwe nibyo wakoze.
3. Kumuha icyizere ko bitazongera
Mu gihe usaba imbabazi umukunzi wawe, ukeneye ko umubano wanyu ukomeza uri nta makemwa, ni byiza kwemera ko wakosheje kandi ukanamubwira ko ugiye kugerageza kwitwararika kuburo ibyabaye bitazongera.
4. Wikwiregura
Iyo uri gusaba imbabazi umukunzi wawe ukabivangamo no kwiregura bikurura izindi mpaka, ingingo yo gusaba imbabazi igatakara. Mu gihe uhisemo gusaba imbabazi saba imbabazi niba uhisemo kwiregura nabyo ntukwiye kubivanga no gusaba imbabazi kuko umuntu asaba imbabazi kuko yemeye ikosa.
5. Koresha ukuri kuvuye ku marangamutima yawe
Niba koko wisuzumye ugasanga wahemukiye umukunzi wawe, reka amarangamutima yawe avuge, ku buryo nakureba akubonamo guca bugufi kandi ube umunyakuri.