Umutoza Aliou Cisse Wa Senegal Yakuriye Ingofero Amavubi Yari Agiye Kumuhagama Ari Mu Rugo
Amavubi yatsinzwe na Senegal 1-0
Byasabye umunota wa nyuma ngo Senegal itsinde u Rwanda
Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Senegal ashimangira ko u Rwanda rwagaragaye ko rutoroshye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri nyuma y’uko ikipe ye yatsinze igitego 1-0 mu majonjora yo mu matsinda ya AFCON 2023.
Byasabye penaliti yo ku munota wa 98 ya Sadio Mane kugira ngo Senegal icyure amanota 3 y’umukino kandi Cisse yemera ko Amavubi yari akomeye kuko yatumye ahindura amayeri ye y’imikinire.
Cisse yagize ati: "Twagombaga gukina umukino ufunguye cyane kugira ngo twigobotore ikipe y’u Rwanda yari igoye kwinjiza igitego kandi icyashobokaga ni ukuzana Keita Balde ku mwanya akunda, no guhindurira Ismaila Sarr ku ruhande rw’iburyo".
Amavubi yakinnye umukino w’amayeri cyane kandi igora bikomeye iyi kipe yatwaye igikombe cy’Afrika kugeza ku munota wa nyuma wumukino ubwo Ange Mutisnzi yakubitaga ukuguru Ciss Saliu hatangwa penaliti ya Senegal.
Les Lions de la Terenga ubu ifite amanota atandatu mu itsinda rya 12 aho imaze gukina imikino ibiri mu rugo mugihe Amavubi afite inota romwe nyuma yo gukina imikino ibiri hanze.