Bakoze ubukwe nyuma yo guhurira kuri Facebook

Bakoze ubukwe nyuma yo guhurira kuri Facebook

Jun 08,2022

Umugore wo muri Kenya witwa Lynder Cherono na Brian Kigen bashakanye muri uku kwezi ku ya 4 Kamena nyuma yo gutangira umubano wabo waturutse ku butumwa bwa Facebook.

 

Cherono yabwiye urubuga rwa TUKO rwo muri Kenya ati: "Twabaye inshuti kuri Facebook njye na Brian Kigen ku ya 14 Gashyantare 2017. Mu mezi atanu yakurikiyeho, nakurikiranye kandi nishimira ibyo yakundaga gusangiza ku rubuga rwe."

 

Uyu mugore yavuze ko yakundaga inyandiko za Kigen kuko zose zavugaga ku byo akunda kandi ibyo bari bahuriyemo byabyaye imbaraga zatumye Kigen umunsi umwe ahitamo kumwoherereza ubutumwa buvuga ngo"isabato nziza.

 

Ku wa gatandatu, nasanze yanyoherereje ubu butumwa ngo ’Isabato nziza’ bwoherejwe saa 10:03 am. Namusubije ntinze ariko yakomeje ikiganiro gishimishije ".

Mu minsi yakurikiyeho, Kigen yakomeje gutuma Cheronoakunda ubutumwa bwe yamwohererezaga kuri Messenger.

 

Byarangiye Cherono amuhaye numero ye atamubajije impamvu.

 

Cherono yagize ati: “Yashoboraga kumpamagara amasaha atatu gusa kugira ngo anshimishe. Kuba nta mukunzi nari mfite icyo gihe, byabaye impinduramatwara kuri njye."

 

Nyuma baje kwemera guhura imbonankubone nyuma yo gukundana by’ukuri ariko bahurira ku mbuga nkoranyambaga gusa.

 

Ku munsi wabo wa mbere, babyinanye umuziki. Kuri iyo tariki, baganiriye ku nzozi zabo maze Kigen amuha ubufasha bwa mbere kandi bumutera inkunga

 

Yongeraho ko, igihe yamubwiraga ko ashaka kuba umucungamari, yamusunikiye gukurikirana amasomo ya CPA maze agatangira ubucuruzi.

 

Ati: “Muri byose, yaranshyigikiye kandi antera imbaraga zo kugera hejuru. Nejejwe no kuvuga ko ndi umucungamari wa Leta wemewe!."

 

Uyu mugore uherutse gushyingirwa yavuze ko bigaragara ko 2022 wari umwaka wabo wo kurushinga ari naiyo mpamvu bashyingiranywe.

 

Yagiriye inama Abanyakenya gutinyuka bagashaka abakunzi ku mbuga nkoranyambaga.