Abasore: Dore ibintu 4 byagufasha kugabanya uburakari bw'umukunzi wawe igihe mwashwanye

Abasore: Dore ibintu 4 byagufasha kugabanya uburakari bw'umukunzi wawe igihe mwashwanye

  • Uko watuma umukunzi wawe yongera gutuza igihe mwashwanye

Jun 09,2022

Birasanzwe ko umukunzi wawe ubona yifata nabi, ushobora kumureka akababara mu rwego rwo kumuha isomo ariko nanone ntabwo wakwemera ko umukobwa wihebeye ahogora. Niba wamubabaje musabe imbabazi n'ubwo bigoye. Muri iyi nkuru uramenya neza uko wakwita ku mukunzi wawe mu gihe yakurakariye cyane.

 

Tangira umuha umwanya uhagije, mureke avuge ikibazo afite ndetse akubwire buri kimwe yifuza kugira ngo abohoke. Hanyuma wige kumusaba imbabazi ukoresheje imbaraga zose zishoboka. Abakobwa hari ubwo babyuka nabo batazi ibijya mbere bakisanga barakaye cyane. Ni byiza kwirinda guhubuka ariko ntukamureke ngo amare igihe akirakaye. Nk'uko twabivuze haraguru, umukunzi wawe niba yakurakariye, mureke mwicarane muganire.

 

DORE UBURYO  5  BWAGUFASHA GUTUMA YONGERA GUSEKA N'UBWO YARAKAYE

 

1. Muhe umwanya avuge kandi umwumve cyane. Birumvikana ushobora kwirwanirira ukanga agasuzuguro cyangwa kujya mu ikosa kubera ibyo uwo mukundana ari kuzana. Icara utuze, ucishe make wumve ibyo avuga, ahari nta n'ubwo azi ko ari we uri mu ikosa cyangwa ni wowe ariko ntabwo azi uko yakwitwaraho. Mureke umugenze gake.

 

2. Huza inshuti ze muganire museke unababwire agahinda ufite. Ubundi iyi ngingo yakaje inyuma ariko ubwo urumva impamvu yaje imbere, ni mu rwego rwo kwirinda gukoreshwa n'amarangamutima yawe mbere y'igihe. Nuganira n'abantu be ba hafi, ukabamuregera azagufata nk'umuntu ukomeye kubera ko wamuhaye umwanya ugatekereza no ku nshuti ze. Niba ashaka kubana azumva.

 

3. Muganirize: Mubwire ngo mbabarira. Iri jambo mbabarira ntabwo risobanuye ko ari wowe wari mu makosa, ariko rigaragaza ubutwari ufite n'uburyo umukunda cyane. Numara kumusaba imbabazi uzahite umuha umwanya wenyine. Niba umukunzi wawe yakurakiriye uzakoreshe ubu buryo.

 

4. Mube hafi. Rwana n'amarangamutima ye kugeza uyaboneye igisubizo. Ni wowe muganga afite, ntukamuve iruhande.