Rwanda: Ibiciro by'ibikomoka kuri peterori byongeye gutumbagira

Rwanda: Ibiciro by'ibikomoka kuri peterori byongeye gutumbagira

Jun 10,2022

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ernest NSABIMANA (PhD. Eng), yatangaje ko igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli kiyongereye.

 

Litiro ya Mazutu yavuye ku 1368 igera ku 1503 [Hiyongereyeho 135], iya Essence iva ku 1359 igera ku 1460 [Hiyongereho 101].

 

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr. Ernest Nsabimana, yatangaje ko nubwo ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereye, abagenzi badakwiye guhangayika kuko ibiciro by’ingendo rusange byo bitaziyongera.

 

Minisitiri Nsabimana yagarutse ku biciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, avuga ko Leta yigomwe miliyari zirenga 14 Frw kugira ngo iri zamuka ritagira ingaruka ku baturage.