Samuel Eto’o yarakariye bikomeye abakinnyi ba Cameroon bananiwe kwihaniza u Burundi
Intsinzi ntoya y’igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika yatumye Perezida wa FECAFOOT,Samuel Eto’o arakarira cyane abasore b’ikipe y’igihugu ya Cameroon bitewe n’uko bitwaye imbere y’u Burundi.
Kuri uyu wa kane,Kameruni yatsinze u Burundi igitego 1-0 mu mukino utari uryoheye ijisho aribyo byatumye Perezida wa federasiyo ya Kameruni,Eto’o arakara ndetse ababwiza ukuri bageze mu rwambariro.
Mu mukino wabo wa kabiri w’amajonjora ya CAN 2023, Indomitable Lions, itarakinnye umukino wayo wa mbere na Kenya,yatsinze igitego 1-0 cya Karl-Toko Ekambi ku munota wa 31.
Imbere y’abakinnyi be I Dar Es Salam mu rwambariro, Samuel Eto’o yagaragaje ko atishimiye uko iyi kipe yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza muri AFCON iheruka yakinnye imbere y’u Burundi.
Yagize ati “Ntabwo nishimiye. Ntabwo nishimye na gato"uku niko Eto’o yatangiye nk’ukobyagaragaye kuri videwo yashyizwe hanze na Federasiyo ya Kameruni."
Yakomeje ati "Muhagarariye ikipe y’igihugu ya Kameruni. Sinitaye kuri imbere yanyu, mugomba gukora akazi. Nararize imyaka myinshi, kuko twabuze mu bikombe by’isi, ariko nzi ikibazo nari mfite. Ibyo ntibizabaho igihe cyose nzaba ndi Perezida. Nafashe uyu mwanya kugira ngo mpindure ibintu,imyanya izaba ihenze. Nta muntu ufite umwanya wizewe muri iyi kipe. Niba ushaka kwambara umwenda w’iyi kipe, ukora akazi igihe cyose uyigezemo. Bitabaye ibyo, ntuzaze nzishima. Nzakinisha abana."
Uyu wahoze ari rutahizamu wa Barça ntabwo yarekeye aho. Yakomeje agira ati“Nakinnye hano imyaka 26. Nzi icyo mutekereza.Muratekereza ko ndi umuswa, ariko nari mwiza cyane nicaye hano kandi nzi impamvu natsinzwe. Nzabaha byose ndetse n’ubuzima bwanjye kugira ngo mube mu buzima bwiza,n’ubuzima bwanjye.
Ariko igihe tuje, ni Kameruni, basore. Kameruni, nta kindi cyiza kiyiruta. Natanga ubuzima bwanjye kubw’iki gihugu. Nubaha cyane igihugu cyanjye. Nzagerayo ndi hamwe namwe cyangwa tutari kumwe. Niba mushaka kuba mu rugendo,mugomba guhinduka. Nta muntu n’umwe wijejwe kuzajya mu gikombe cy’isi. Niba kandi aribyo nabonye uyu munsi, nta n’umwe uzaba uri ku rutonde. Nkeneye byinshi, nkeneye byinshi. Kuberako ndota gutwara iki gikombe cy’isi."