USA: Umugabo yarashe abantu 3 barapfa anakomeretsa abandi benshi
Muri Leta ya Maryland mu gace kahariwe inganda ka Maryland Manufacturing Facility umugabo yarashe abakozi bakoranaga batatu bahasiga ubuzima abandi batatu barakomereka.
Muri Leta ya Maryland haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 23 wishe arashe abakozi batatu bakoranaga abandi barakomereka mu gace kahariwe inganda ka Maryland Manufacturing Facility.
Ibiro by’ubutegetsi bwa Washington County byavuze ko abadepite bagiye gukurikirana ikibazo k’iraswa basanze mu barashwe batatu bapfuye abandi bakomeretse.
Polisi yatangaje ko uyu mugabo yabanje guhunga akomeza gushakishwa nyuma aza kubonwa n’umupolisi uwo mugabo agerageza kwirwanaho bombi bahanahana amasasu barakomereka bidakanganye bajyanwa kwa muganga ku mugoroba w’ejo ku wa kane tariki 09 Kamena 2022.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe iperereza ku byaha bya polisi avuga ko ingabo zakoze akazi kazo neza ndetse ko uwakoze ibyaha akomeje kwitabwaho n’abaganga.
Bamwe mu bayobozi ba Meryland bashimiye inzego z’umutekano uburyo zakurikiranye uwo mugabo harimo Senateri wa Maryland, Ben Cardin wagize ati: "Ibi ntibishobora gukomeza kubaho."
Iri raswa ribayeho ny’uma y’ubundi bwicanyi n’ibikorwa by’iterabwoba biri gukomeza kuba umunsi ku wundi muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ben Cardin yavuze ko ababajwe kandi agahangayikishwa n’ibirimo gukomeza kuba maze agira ati" ko Tugomba kugira icyo dukora kugira ngo dukemure amasasu rusange ndetse n’igitero cya buri munsi cy’ihohoterwa rikorerwa mu baturage bacu."