Umuhanzi Mr Eazi agiye gukora ubukwe buzitabirwa n'abantu 10 gusa
Ubukwe bw'umuhanzi Mr Eazi buzatahwa n'abantu 10
Umuhanzi Mr Eazi n’umukunzi we Temi batangaje ko ubukwe bwabo buzitabirwa n’abantu 10 hagira ababyifuza barenze ku bateganyijwe bakishyura.
Umuhanzi akaba n’umushoramari wamenyekanye nka Mr Eazi n’umukunzi we w’umuherwekazi uzwi nka Temi batangaje ko ubukwe bwabo buzitabirwa n’abantu 10 hagira ababyifuza barenze kubateganyijwe bakishyura.
Uyu muherwekazi ugiye gushyiranwa na Mr Eazi ibi yabitangaje agendeye ko no mubuzima busanzwe adakunda ko ubuzima bwe bujya ku karubanda bikaba byaratumye bifuza ko ubukwe bwabo bwakitabirwa n’abavandimwe n’inshuti za hafi nazo zitarenze 10.
Temi avuga ko ku bifuza kwitabira ubukwe bwabo batari mu mubare w’abateganyijwe bazishyura Miliyoni cyangwa Miliyali kubaje nk’umuryango.
Aba bombi urukundo rwabo rwatangiye mu mwaka wa 2018 ari nabwo bahuye bwa mbere i London.
Urukundo rwabo rwakomeje gukura uko umunsi uje undi ugataha. mu ntangiro z’uyu mwaka bemeranya kubana nk’umugore n’umugab bo ubwabo ubwo Mr Eazi yambikaga impeta Temi.