Abasirikare ba DRC bahungiye muri Uganda nyuma yo gukubitwa incuro na M23 mu mugi wa Bunagana

Abasirikare ba DRC bahungiye muri Uganda nyuma yo gukubitwa incuro na M23 mu mugi wa Bunagana

  • M23 yafashe umugi wa Bunagana

  • Abasirikare ba FARDC bayabangiye ingata nyuma y'imirwano ikomeye na M23

Jun 13,2022

Umujyi ufatiye runini Goma ari wo Bunagana biravugwa ko warangije gufatwa na M23 ndetse abasirikare ba FARDC bari ku mupaka wa Bunagana bakaba bahunganye n’abaturage berekeza muri Uganda.

 

Umujyi wa Bunagana uturukamo ibicuruzwa biva Uganda byerekeza i Goma ndetse uyu niwo wa mbere ugaburira abatuye i Goma.

 

Ahandi hafasha Goma ni Rubavu mu Rwanda, igihugu kitameranye neza na RDC ubu.

 

Nyuma yo gushinja u Rwanda gushyigikira M23, ubu RDC iri gushinja Uganda na yo gufasha M23 nkuko biri mu tangazo ryshyizweho umukono na Général de Brigade Sylvain Ekenge, umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru.

 

Iri tangazo ryavugaga ko Ingabo za FARDC zihagazeho mu mirwano yo kuri iki cyumweru zibuza M23 ifashwa n’ u Rwanda kwigarurira Bunagana, kuko ngo uyu mutwe washakaga gufata uyu Mujyi hanyuma ugafungira amazi n’umuriro Umujyi wa Goma, ukabona ijambo rikomeye ryo gushyira igitutu kuri Leta ya Congo.

 

Niba Bunagana yafashwe nkuko biri kuvugwa, byaba bivuze ko na Goma yahita ifatwa.

 

Mu ijoro ryo ku cyumweru umuvugizi wa M23 yabwiye BBC ko muri iriya mirwano bishe abasirikare benshi ba FARDC abandi bagahunga basize intwaro zabo.

 

Abajijwe niba ari bo bagenzura umijyi wa Bunagana, Willy Ngoma yasubije ati: “Reka dutegereza urwego rwacu rw’iperereza [ibyo ruvuga], turakora raporo yuzuye.”

 

FARDC ivuga ko yasubije inyuma ikanakurikirana abarwanyi ba M23 bari bateye Bunagana kandi ko “basize inyuma imirambo myinshi”.

 

Itangazo rya FARDC rivuga ko mu mirwano yo ku cyumweru bafashijwe n’indege za gisirikare za MONUSCO.

 

FARCD kandi yongera gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 kugerageza gufata Bunagana, leta y’u Rwanda yagiye isubiramo ko idafasha umutwe wa M23.