Buri gihe mpitamo wowe - Reba umutoma utangaje Shaddyboo yateye umukunzi we

Buri gihe mpitamo wowe - Reba umutoma utangaje Shaddyboo yateye umukunzi we

  • Shaddyboo yongeye kubwira umukunzi we amagambo aryohereye

  • Shaddyboo yateye umutoma umukunzi we Jannot

Jun 13,2022

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo yongeye gutomora umusore wigaruriye umutima we avuga ko iteka azahora amuhitamo.

 

Shaddyboo wamamaye mu gisate k’imyidagaduro hano mu Rwanda uko umunsi uje undi ugataha ntasiba kugaragaza amarangamutima afitiye umusore witwa Manzi wigaruriye umutima we.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yongeye guhamya urwo akunda Manzi maze agira ati "Niba nanditse inkuru y’ubuzima bwange ntugatungurwe no kubona izina ryawe rigarukamo inshuro Miriyari, kandi buri gihe nguhitamo @ jnot_manzi7". maze arenzaho akamenyetso k’umutima gakoreshwa ku bakundana.

 

Hashize igihe gito Shaddyboo yerekanye ko ari mu rukundo n’umusore yihebeye nyuma y’igihe kinini nta musore atangaza ko baba bari mu rukundo uretse abagiye bamuvugwaho ariko ntagire icyo abivugaho.

 

Kugeza uyu munsi Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri babakobwa yabyaranye na Meddy Salleh wahoze ari umugabo we akaba ari umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

Tags: