Niba ubona ibi bimenyetso ku mugore wawe menya ko aguca inyuma mu ibanga
Ibimenyetso byakwereka umugore wawe aguca inyuma
Ubundi kera byabagaho gake kumva umugore uca inyuma umugabo we, ariko muri iki gihe nabyo byabaye ibintu bisanzwe; akenshi iyo umugore wawe aguca inyuma, hari ibintu byinshi bihinduka kuri we ndetse no mu rugo.
Uburyo bwo gucana inyuma buri mu ngeri zitandukanye, cyane cyane ku bagore. Hari umugore uca inyuma umugabo we akabishyira ku mugaragaro, ntanatinye ko umugabo we abibona. Hari kandi n'umugore uca inyuma umugabo mu ibanga rikomeye, kuburyo ntawabibona. Dore rero bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko umugore wawe aguca inyuma, nk’uko Women Resources ibivuga:
1. GUHINDURA IMYAMBARIRE
Ikizakwereka ko umugore wawe aguca inyuma, uzabona yatangiye kwambara uburyo utari umenyereye: ahindura imyenda mu buryo butunguranye, kandi ntagire n'icyo abikubazaho kandi mbere wari umenyereye ko akubaza icyo yambara bitewe n'ibyo azi ukunda. Ariko noneho aha uzasanga ntacyo bimubwiye kuko afite undi utari wowe ashaka ko amwitaho, ari nawe ashaka kunezeza. Nubona byatangiye kumera gutya, uzamenye ko amazi atakiri ya yandi.
2. UBURYO YAGUFATAGA BURAHINDUKA
Iki ni cyo kimenyetso gikomeye kuko uburyo umugore yita ku mugabo we, nibyo byerekana icyo aricyo imbere ye n'agaciro afite kuri we. Ni uko rero niba yari asanzwe agushyuhiriza amazi yo koga, niba yicuraga akakuvugisha, mwaba mutiriranywe akaguhamagara kenshi kuri telefone kandi waza akakwakirana ubwuzu, niba yateguraga amafunguro akurikije ibyo ukunda; nyuma ukabona ibyo byose ntakibikora kandi ubona nta mpamvu igaragara yabiteye, ujye umenya ko umugore wawe ushobora kuba umusangiye n'abandi, akaba ariyo mpamvu ibitera.
3. IBIGANIRO YAGIRANAGA NAWE BIRAHINDUKA
Aha uzasanga atakikuganiriza yitaye kubyo amatwi yawe akeneye kumva, usanga akubwirana umushiha, usanga yivugira abandi bantu utanazi abashimagiza imikorere yabo, ndetse wumva anagushimira abandi bagabo uburyo bita ku bagore babo n'ibindi. Uburyo avuga n'ibimenyetso akora bishobora kukubwira byinshi, ukabona atangiye kukwima agaciro, akagusuzugura, ibitekerezo byawe ukabona ntacyo bivuze kuri we.
4. UBURYO YATUNGANYAGA IMIRIMO YE BURAHINDUKA
Akenshi iyo umugore wawe aguca inyuma, uzasanga atangira kujya asaba imbabazi zo kuba hari ibintu bimwe na bimwe atatunganije ku gihe kandi bitari bisanzwe, aho ushobora gusanga aguha amafunguro isaha zarenze, wamubaza impamvu akagusubiza ntacyo yitayeho, aho usanga ibintu byose asigaye abikora uko abishaka atakwitayeho, aha rero ujye ucunga neza kuko ashobora kuba hari ibindi aba ahugiyemo bituma yibagirwa inshingano ze zo mu rugo. Ni uko rero mu gihe bibaye akamenyero, ujye umenya ko bishoboka ko yatangiye kuguca inyuma.
5. IMIKORESHEREZE Y'AMAFARANGA N'INGENDO BIRIYONGERA
Niba umugore yatangiye kuguca inyuma, uzabona atangiye kujya akoresha amafaranga menshi ku buryo budasobanutse, akenera amakarita yo guhamagara buri munsi, yitaba telefone ubutitsa, agira gahunda zituma ahora agenda utazi aho ziturutse, rimwe na rimwe agakoresha amafaranga menshi utamenya aho ayakura. Ba maso rero wowe mugabo kandi ugerageze urebe ko wamenya abo baba bakorana izo gahunda, kuko iyo bigeze aha urugo rwanyu ruba rwenda gusenyuka.
6. UZASANGA ATAKIBA MU RUGO AHORA MU NGENDO
Ubusanzwe umutima w'umugore uba mu rugo; ni uko rero wowe mugabo, nubona umugore wawe kumenya ibyakozwe neza n'ibyangiritse mu rugo ntacyo bikimubwiye, ndetse atishimira kuba mu rugo, inshuro nyinshi ugasanga yigendeye, yanaza ntagire icyo yitaho, rwose ujye umenya ko byakomeye yumva atakishimiye kubana nawe, kuko hari undi yerekejeho umutima, kandi yumva iby'urugo byapfa byakira nta kintu bimubwiye.