Abasore: Menya ibintu 12 abakobwa bitaho bakanagenzura ku basore mbere yo kubemerera urukundo
Ibintu ugomba kwitaho kugirango umukobwa akwemerere urukundo
Sobanukirwa ibintu 12 abakobwa bakunze kureba ku basore mbere y’uko babaha rukundo.
Abasore benshi bakunze kubabara cyane iyo bagerageje kwegera abakobwa babasaba urukundo maze abakobwa bakabangira rugikubita, abasore benshi batangira kwibaza ko ahari atari beza ku rwego rw’abo bakobwa nyamara ahubwo hari ibintu abakobwa basanga aba basore batujuje bityo bakabima urukundo.
Urubuga Elcrema rutanga inama z'urukundo rwagaragaje ibintu 12 abakobwa benshi bagenzura ku basore mbere yo kubemerera urukundo:
1. Imiterere y’umusore
Ahangaha abakobwa bareba cyane uburebure ndetse n’ubugufi bitewe nabo ubwabo uko bareshya, ndetse bakareba niba ubyibushye cyangwa unanutse
2. Isura
Abakobwa bareba niba umusore ari inzobe cyangwa imibiri yombi, ndetse bagahitamo bagendeye uko isura bakunda isa.
3. Inseko ndetse n’amenyo
Uburyo Umusore aseka nabyo abakobwa bakunze kubireba, ndetse n’uburyo amenyo ye ameze niba ayagirira Isuku. Nta muntu n’umwe wifuza kubana n’umuntu udakorera isuku amenyo ye, kuko agira ndetse n’impumuro mbi mu kanwa. Ibi abakobwa barabisuzuma cyane
4. Uko Umusore yiyogoshesha
Uburyo abasore benshi biyogoshesha nabyo barabireba. Hari abakobwa benshi bakunda umusore uzi kwita ku musatsi we n'ubwoko bw'inyogosho afite.
5. Amarineti umusore yambara
Abakobwa benshi bakunda umusore wambara amarineti kuko ngo bamubonamo nk’umuntu uzi icyo gukora.
6. Isaha Umusore yambara
Abakobwa benshi bakunda umusore wambara Isaha ngo aba
agaragara neza, ndetse bakamubonamo umusore ugendera ku gihe akanasha amafaranga mu buryo butandukanye.
7. Imyambaro umusore yambara
Abakobwa benshi bakunda umusore wambara neza akaberwa,
akambara ishati, ipantaro biteye ipasi ndetse inkweto nazo ziteye siraje, mbese hose agaragare neza. Umukobwa iyo abonye umusore ajagaraye ahita amuhakanira.
8. Inkweto umusore yambara
Inkweto igomba kuba ifite isuku, ikeye n’ubwo waba ufite imwe ugomba kuyigirira isuku kuko aribyo abakobwa benshi bakunda cyane.
9. Impumuro y’umusore
Uretse n’abakobwa, abantu benshi ntibakunda kwishimira kuganira n’umuntu ufite impumuro mbi mu kanwa. Abakobwa rero nabo babyanga urunuka, iyo babikubonyeho bahita baguhakanira.
10. Uburyo umusore agerageza kwegera umukobwa
Hari abakobwa bamwe basuzugura ku buryo iyo umwegereye
utiyubashye ndetse utihagazeho, ibyo bivamo impamvu yo kuguca amazi. Abakobwa benshi rero bakunda cyane abasore batinyitse ndetse bihagazeho, kuko bifashisha mukwiyama abandi basore bakunze kubagendaho.
11. Umusore ufite umubiri
Abakobwa benshi bakunda umusore ufite umubiri ugaragara mbese w’ijeya, kuko babona ko ari umunyembaraga ndetse anakomeye akaba yizera ko abaye ari umugabo we yaba azamurinda.
12. Umusore ufite amafaranga
Abakobwa benshi bakunda umusore ufite amafaranga, ndetse bifuza kuba mu buzima bwiza. Niyo mpamvu babanza kugenzura niba koko umusore afite amafaranga yazatuma babaho neza baramutse babanye.