Umusore wari urangije Kaminuza yakubuswe kugeza apfuye azira kwanga kwishyura inzoga yari yanyweye
Umugabo wo mu Ntara ya Embu muri Kenya yakubiswe inkoni nyinshi kugeza apfuye nyuma yo kunanirwa kwishyura Amashilingi 2,000 mu kabari yari yanywereyemo inzoga hamwe n’inshuti ye.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere mu Mudugudu wa Mikimbi, mu gace ka Manyatta, babonye uyu musore witwa Tom Musyoki w’imyaka 25, n’inshuti ye Munene Mbogo bambitswe ubusa kandi bakubitishwa ikibonetse cyose muri ako kabari nyuma yo kunanirwa kwishyura ayo banywereye.
Nk’uko umuryango wa nyakwigendera ubitangaza, uyu musore yari aherutse kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri kaminuza ya Mount Kenya mu ishami ry’Uburezi.
Yapfuye ubwo yari yajyanwe kwivuriza mu bitaro bikuru bya Kerugoya n’umuryango we n’incuti ze zabatabaye. Inshuti ye Munene yo imeze nabi muri ibyo bitaro.
Nk’uko umubyeyi wa nyakwigendera, Jacinta Matheka abitangaza ngo yamenyeshejwe ko umuhungu we yakubiswe azira ko yanze kwishyura. Ari kumwe n’abaturanyi, yagiye kuri ako kabari aho yasanze abishyuzaga bakomeje kumukubita.
Yavuze ko yabashije gukusanya ayo mafaranga, ajyana uyu muhungu we wari wataye ubwenge kwa muganga cyane ko yari aryamye mu kidendezi cy’amaraso.
Abakubiswe bombi bahise bajyanwa mu bitaro bya Terri aho bahawe ubufasha bwibanze mbere yo koherezwa mu bitaro by’intara bya Kerugoya, aho nyakwigendera apfuye ahageze.
Ubu Umuryango wa nyakwigendera uratakambira ubutabera ubasaba guhana abishe umwana wabo. Ibi byabereye kuri metero 100 uvuye ku biro bya Polisi ya Kangaru.
Umurambo wa Musyoki wajyanwe mu rugo gushyingurwa. Polisi ntirafata abakekwaho icyaha.