APR FC yahawe igikombe gihenze kurusha ibindi byose byatanzwe mu Rwanda
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona
Ikipe ya APR FC yahawe igikombe cya shampiyona gihenze kurusha ibindi byose byatanzwe mu Rwanda mu myaka ishize kuko iki cyo gifite agaciro k’ibihumbi 750 FRW.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ISIMBI avuga ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye isoko rimwe mu maduka acuruza ibikoresho bya siporo mu Rwanda kuzana igikombe kizahabwa ikipe izegukana shampiyona, ni mu gihe ibyari mu gihugu byose bari babigaye.
Kubera ko umunsi wa nyuma wa shampiyona wageze APR FC na Kiyovu Sports zose zigifite amahirwe, iri duka ryasabwe kuzana ibikombe 2 nk’uko umwe mu bantu ba hafi muri FERWAFA yabibwiye ISIMBI.
Nk’uko FERWAFA yari yabitangaje mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022, ni uko i Muhanga habereye umukino wa Kiyovu Sports na Marines hari igikombe ndetse n’i Nyamirambo ku mukino wa APR FC na Police FC hari ikindi, gusa ngo imiterere y’ibi bikombe ntiyari imwe.
Byaje kurangira APR FC icyegukanye maze icyari i Muhanga cyo kijya mu bubiko bwa FERWAFA cyane ko yari yamaze kukishyura.
Kubera ko iki gikombe FERWAFA yatinze kugitumizaho, bikaba ngombwa ko gishakwa huti huti kitari mu bindi bicuruzwa yaranguye, byatumye gihenda FERWAFA aho cyageze mu Rwanda gihagaze ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda (igikombe APR FC yahawe gusa).
Ndetse amakuru avuga ko ugereranyije n’ibikombe byagiye bitangwa mu myaka itambutse ari cyo gikombe gihenze ndetse kinafite ishusho nziza.
Uretse iki gikombe kandi, APR FC yakegukanye yashyikirijwe sheki ya miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Igikombe APR FC yahawe cyaguzwe ibihumbi 750 FRW