RDF yavuze ku musirikare wa Congo uherutse kurasirwa ku butaka bw'u Rwanda

RDF yavuze ku musirikare wa Congo uherutse kurasirwa ku butaka bw'u Rwanda

  • Umusirikare wa Congo yinjiye ku mupaka w'u Rwanda arasa abapolisi 2

  • Abapolisi b'u Rwanda barashe umusirikare wa Congo arapfa

Jun 18,2022

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umusirikare wa DRC witwaje imbunda yinjiye ku mupaka w’u Rwanda wa Petite Barrière arasa abapolisi babiri b’u Rwanda arabakomeretsa. Dore icyo RDF yavuze kuri iki gikorwa.

 

Mu kwitabara no kurinda abaturage bambukaga, umupolisi w’u Rwanda yahise amurasa arapfa.

 

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ryasohotse kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko ahagana Saa 08:45 z’igitondo, umusirikare wa FARDC utatangajwe amazina, yinjiye ku mupaka wa “Petite Barrière” arasa ku nzego z’umutekano z’u Rwanda no ku baturage bambukaga umupaka.

 

Rikomeza rigira riti “Yakomerekeje Abapolisi b’u Rwanda babiri. Mu kwitabara, Umupolisi w’u Rwanda wari mu kazi, yirwanyeho nawe ararasa, arengera abasivile bambukaga umupaka n’abakozi bo ku mupaka.”

 

RDF ivuga ko uyu musirikare wa DRC yari yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ho metero 25.

 

Ivuga ko yahise ihamagara Urwego ruhuriweho n’ibihugu byo muri ICGLR, rushinzwe kugenzura imipaka (EJVM) ngo rukore iperereza.

 

U Rwanda kandi rwamenyesheje uruhande rwa DRC ndetse n’abayobozi bo ku mupaka w’impande zombi banasura aho byabereye.

 

Ingabo z’u Rwanda ziravuga ko kugeza ubu ku mupaka umutekano ari wose.

 

RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 gusa rwo rwakunze kugaragaza ko ibyo atari ukuri, ko nta n’ikimenyetso na kimwe kibigaragaza.

 

M23 nayo yakunze kuvuga ko nta bufasha na buke irahabwa n’u Rwanda, ko intwaro ikoresha ari izo yahishe ubwo yahungaga mu 2013, izo yambura FARDC ku rugamba n’izo igura n’Ingabo za Congo.

Tags: