Umusore yakubitiye umugeni we mu bukwe bitwe n'umukino bari bateguriwe n'abatumirwa babo
Umukwe yakubise umugeni we mu mutwe ku munsi w’ubukwe bwabo nyuma yo kumutsinda mu mukino bakinnye mu birori by’ubukwe bwabo.
Uyu mugabo yafashwe amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga akubita umugore we igipfunsi mu mutwe nyuma yo kumutsinda mu irushanwa ryo gufungura amabombo ryari ryateguwe n’abashyitsi mu birori byabo by’ubukwe byabereye mu karere ka Surkhandaryo mu majyepfo ya Uzubekisitani ku ya 6 Kamena.
Iyi videwo yateje umujinya Saida Mirziyoyeva, umukobwa wa perezida w’igihugu, yamaganye urwo rugomo, anasaba abapolisi gushaka uyu mugabo agahanwa.
Abapolisi bavuze ko ubu uyu mugabo aregwa icyaha cy’ubugizi bwa nabi ndetse nikimuhama azakatirwa igifungo cy’iminsi 15 gusa n’ihazabu.
Inteko ishinga amategeko ya Uzubekisitani yavuze ko uyu mugabo "yasabye imbabazi umugeni kandi agaragaza ko yicujije ibyo yakoze" mu iburanisha ryitabiriwe n’abasaza, abayobozi na bene wabo.
Iyo Komite yagize iti: "Kuri uwo munsi, Umukwe n’umugeni bariyunze none barabana."
Nyuma yo gukubitwa igipfunsi, amashusho yerekanye umugeni wakubiswe akora k’umutwe we n’ikiganza, mbere yo gukurwa imbere y’abantu n’undi mugore.
Uwashyize hanze iyi videwo yagize ati "Muri Uzubekisitani, umukwe yakubitiye umugeni mu bukwe imbere y’abashyitsi, abavandimwe be, imiryango iturutse impande zombi. Nta wigeze ahagarika umugabo, nta muntu watabaye uwo mugeni."
Amashusho yerekanye abashakanye bahanganye mu mukino, nyuma aramukubita."