Abakobwa: Dore ibimenyetso 6 bizakwereka ko umusore mukundana atakuryarya

Abakobwa: Dore ibimenyetso 6 bizakwereka ko umusore mukundana atakuryarya

  • Niba umusore mukundana akora ibi bintu aragukunda by'ukuri

  • Ibintu byakwereka ko umusore agukunda nta buryarya

Jun 23,2022

Buri mukobwa wese uri mu rukundo aba akeneye kwizera ko umuhungu bakundana atamubeshya cyangwa ngo amubangikanye n’abandi.

 

Urubuga Elcrema rutanga inama z'urukundo ruvuga ko muhungu utabeshya umukobwa akora uko ashoboye kose ngo yerekane ko nta wundi mukobwa akubangikanya na we.Umusore utakubeshya ngo aba ashaka kukwereka ko atandukanye n’abandi bahungu wigeze kumenyana nabo.

 

Dore ibintu 6 byakwereka ko umuhungu mukundana atakuryarya

 

1. Aguha ikaze mu Isi ye,mu buzima bwe bwose

 

Nubwo abasore benshi barangwa no kutavuga amagambo menshi, yemwe ntube wanamenya ko bari mu rukundo, umusore ugukunda nyabyo aguha ‘karibu’ mu buzima bwe bwose ukamenya ibyo akora n’ibyo apanga kuzakora.

 

2. Akwereka inshuti n’abavandimwe be n’imiryango

 

Ni ikintu cy’ingezi cyane kuba umusore mukundana yakwereka inshuti ze, abavandimwe be n’abandi bagize imiryango kandi muba mutaratangira kubana. Ibyo byerekana ko nta buryarya abifitemo kuko iyo akubeshya yirinda ko bakubonana na we ngo bagire icyo bamubaza.

 

3. Akubonamo umuntu udasimburwa

Umusore ugukunda bya nyabyo akubonamo umuntu udasimburwa, w’indashyikirwa mu bandi kandi agahora abikugaragariza.

 

4. Ntabwo iyo mugiranye ibibazo abitindaho cyane

Ni ibintu bisanzwe kuba abantu bakundana bagirana ibibazo, ariko iyo umusore ugukunda bya nyabyo iyo mugiranye ibibazo akora ku buryo mubikemura mu buryo bwiza kandi nta komeze kubigira inzika cyangwa urwitwazo.

 

Ngo nta yindi mpamvu ibitera ni uko aba agira ngo atazagutakaza wowe mukobwa kandi aguha agaciro.

 

5. Nta mikino agira ibintu byose avuga aba akomeje kandi ntacyo agukinga

Iyo umusore agukunda wenyine, aba aziko iby’imikino byarangiye. Aragufungukira, ntagire ikintu aguhisha ,iyo yatangiye kukugira umujyana we, icyo gihe ubona ko wamwigaruriye atakubeshya koko.

 

6. Aba ari kumwe nawe mu byiza no mu bibi

Umusore utakubeshya akuba bugufi niyo waba uri mu bihe bibabaje , afatanya nawe kubabara , akakwihanganisha kandi akagukomeza.

 

Kuba hamwe nawe ni ikintu kingenzi kandi aba yumva ataba kure yawe.