Maj.Gen.Cirimwami wa FARDC yahunze n'amaguru asiga imodoka ye nyuma yo kotswa igitutu na M23

Maj.Gen.Cirimwami wa FARDC yahunze n'amaguru asiga imodoka ye nyuma yo kotswa igitutu na M23

Jun 23,2022

Gen Maj Cirimwami Peter wo muri FARDC yataye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yari yajemo ku rugamba ahunga n’amaguru ubwo abarwanyi ba M23 bari basumbirije ingabo ze.

 

Kuri uyu wa 21 Kamena 2022,nibwo habayeho gukozanyaho gutunguranye hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo zari zirinze uyu Muyobozi wa Sokola 2, Gen. Maj. Cirimwami, ari nabwo yasize iyi modoka mu maboko ya M23.

 

Ikinyamakuru Goma 24 cyanditseko uku gukozanyaho kwabereye mu gace ka Kabindi, muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Intambara yo kuri uyu wa kabiri hagati ya FARDC na M23 yakomeje kugeza nyuma ya saa sita muri Rutshuru.

 

Kuva saa cyenda z’igitondo FARDC yakocoranye na M23 ahitwa Nkokwe ku birometero 10 uvuye ku kigo cya Rumangabo,ikomereza Ruvumu,Kinihira na Tanda,muri gurupema ya Bweza.

 

Benshi batangiye kwita Gen Cirimwami umugambanyi, hari n’abakomeje kwemeza ko ashobora kuba akorana n’umutwe wa M23.

 

Gen Cirimwami yakunze kunengwa na benshi mu bayobozi be bamushinja kugaragaza imbaraga nke mu rugamba ahanganyemo na M23. Ibi byanatumye mu minsi ishize Gen Mbala Munsense Komanda mukuru wa FARDC yohereza Gen Maj Chiko Tshitambwe Jerome ku rugamba mu rwego rwo gufasha Gen Cirimwami babonaga bisa naho guhangana na M23 byamunaniye.

 

Mu minsi ishize,umwe mu barindaga Gen Cirimwami yishwe arashwe na M23 ubwo yari imereye nabi ingabo za FARDC.