Umugore yakoze ubukwe butangaje n'igipupe anahishura ko bafitanye umwana ndetse n'aho uru rukundo rutangaje rwakomotse

Umugore yakoze ubukwe butangaje n'igipupe anahishura ko bafitanye umwana ndetse n'aho uru rukundo rutangaje rwakomotse

  • Umugore yashyingiranwe n'igipupe

Jun 23,2022

Umugore ukomoka muri Brazil, avuga ko yakundanye akanashyingiranwa n’igipupe yakorewe na mama we,kandi ubu ngo bombi bafite ’umwana’ .

 

Meirivone Rocha Moraes avuga ko byari urukundo ku nshuro ya mbere abonanye niki gipupe yakorewe na nyina bakacyita "Marcelo".

 

Mama we yamukoreye iki gipupe nyuma yo kumva agahinda ke ko kuba adafite umukunzi no kutagira uwo babyinana.

 

Urukundo rudasanzwe rw’uyu mugore n’iki gipupe rwatangiye gufata intera ndende maze uyu mugore ahitamo gushyingiranwa nacyo mu birori by’ubukwe bwabo bidasanzwe byitabiriwe n’abashyitsi bagera kuri 250.

 

Uyu mugore w’imyaka 37 y’amavuko avuga ko ubuzima bwo kubana na Marcelo ari "igitangaza", nubwo yemera ko umugabo we agira isoni kandi ashobora "kuba umunebwe."

 

Avuga aho urukundo rwe n’iki gipupe rwahereye,yagize ati: "Byatewe nuko ntari mfite umubyinnyi wa forró. Najyaga kubyina ariko sinigeze mbona uwo tubyinana.

Hanyuma yinjiye mu buzima bwanjye kandi byose byahise bigira igisobanuro. Ubukwe bwabaye umunsi mwiza kuri njye, ingenzi cyane,amarangamutima menshi. Imvura yaraguye cyane ariko byari byiza.

 Kuva ngiye kuri alitari kugeza birangiye, byari byiza gusa. Hanyuma njya mu ijoro rya mbere ry’ubukwe hamwe n’umugabo wanjye Marcelo kandi twishimiye ijoro ry’ubukwe cyane."

 

Ni umugabo nahoraga nifuza mu buzima bwanjye. Ubuzima bwo kubana na we ni bwiza.

 

"Ntabwo arwana nanjye, ntajya impaka kandi aranyumva gusa. Marcelo ni umugabo ukomeye kandi wizerwa.Umugabo nk’uyu kandi abagore bose bamugirira ishyari."

 

Ariko, nta byera ngo de kuko madamu Meirivone,yasigaye ahanganye no kwishyura ideni ry’ubukwe kuko niwe utunga umuryango wenyine.

 

Yagize ati: "Afite imico myinshi myiza ariko ikibabaje ni uko ari umunebwe. Ntabwo akora na gato. Ariko ndi umurwanyi kandi nzakomeza kubikora ."

 

Aba bashyingiranywe bamaranye icyumweru cya buki mu nzu nziza iri ku nyanja I Rio de Janeiro, mbere yo ’kwakira’ umwana wabo wa mbere w’igipupe Marcelinho ku isi ku ya 21 Gicurasi.