Dore ibintu 5 bisenya urukundo mu kanya nk'ako guhumbya n'ubwo abantu babibona nk'utuntu duto

Dore ibintu 5 bisenya urukundo mu kanya nk'ako guhumbya n'ubwo abantu babibona nk'utuntu duto

  • Ibintu bituma abantu batandukana

  • Bimwe mu byo abashakanye bakora bikabasenyera urugo

Jun 24,2022

Twese tuzi abashakanye benshi babaga bagaraza ko bakundana cyane, ariko nyuma y'igihe gito, baratandukanye. Iyo uganiriye nabo benshi muri bo bavuga ko batazi uko byatangiye n'igihe byatangiriye.

 

Ni byiza kumenya ibi bintu tugiye kukubwira kugirango nawe utazatungurwa:

1. Guhagarika utuntu duto wajyaga ukora wibwira ko ntacyo tumaze

 

Abashakanye bava mu rukundo rushyushye bakajya mu kwihanganirana iyo batangiye kuvuga Oya ku bintu bito babazanya. Ushobora kuba wajyaga usaba mugenzi wawe gukurariraho imyanda, cyangwa kuganira ku byabaye kukazi uwo munsi. Byaba ari ugukora imirimo, cyangwa guhuza amarangamutima, kuvuga Oya kuri ibi bintu usanga abantu babitangira bavuga ngo ntacyo bivuze, bimaze nta birenze mu mvugo y'ubu. Ariko icyo ukwiye kumenya ni uko utuntu duto two kutagira ubugwaneza ukorera mugenzi wawe duhindukamo "Ntabwo unyitayeho" byihuse cyane mu buryo udashobora kubitekereza. Amaherezo, ikibazo gihinduka, “Kuki nakunda umuntu utanyitayeho?”

 

2. Intambara n'intonganya zidashira

Waba warigeze ugenda mu modoka irimo umuntu ugenda asakuza? Kenshi na kenshi iyo ugerageje kumuhagarika ntabyumva ahubwo akaza umurego bikagera aho wumva ko ntacyo wahindura ku birimo kuba. Ikibabaje ni uko abashakanye bashobora gutangira kurwana gutya - imirwano igakomera kandi ikagorana kurangira. Ubu bwoko bw'imirwano ni umutego ukomeye kuko bushobora kugera aho umwe mu bwarwana akubise urugi, akuyeho terefone, cyangwa agaheza undi hanze. Ibibazo ntibikemuka, kuko imirwano nta ntego ifite; bareba ibyiyumvo byo kubabaza no kutumvikana. Mu gihe imirwano ikaze ibaho cyane, urukundo rutangira kubura.

 

3. Irungu Nyuma yo gushyamirana cyangwa gutonga

 

Umunsi w'umucyo ushobora gusa nk'igicuku niba ufite irungu kandi wihebye. Intambara nini idakemura ikintu icyo ari cyo cyose itera abashakanye kwigunga-bajya mu mfuruka zitandukanye kugirango bumishe ibikomere byabo. Ariko: Ibyo bivuze ko umuntu wibwiraga ko ushobora kwiringira, wibwiraga ko azahanagura amarira yawe ni we utera ayo marira, kandi mu nyuma ntaze gusaba imbabazi cyangwa kugerageza gukosora ibintu. Ahubwo, akagusiga wenyine ukumva ufite irungu kandi ukiyitaho wenyine. Ibi bituma wibaza uti: Ni ukubera iki naba mu mubano ubabaza? Ibi bituma uwibaza atya atangira kwigunga.

 

4. Kwandika inkuru yawe

 

Abashakanye batangira kubaka inkuru y'urukundo rw'abo bahuye. Inkuru iba igice cy'ibikomeza urukundo nyuma. Ariko niba umubano urwaye indwara idakira, impinduka mu mateka ishobora kugaragara. Ntabwo wongeyeho umugambi wo kugoreka gusa; wongeye kwandika inkuru. Kwibuka uburyo wakundanye, bihinduka kwibuka uburyo watekerezaga ko ukundana, ugatangira gutekereza ko byose ari ibinyoma. Utangira kwizera ko mutari mukundanye mu by'ukuri, ntiwari wishimye rwose, cyangwa ntiwari ukurura mugenzi wawe. Iyo inkuru imaze kwandikwa, urukundo rushobora guhinduka vuba.

 

5. Kumuca inyuma

 

Ureba hejuru ukibwira uti: "Uyu muntu igiki watumye n'umva merewe nabi bingana gutya?" Iyo urukundo rutangiye kumera nk'urumamfu, utangira gutekereza ko mugenzi wawe atari we wari ukwiye kuza mu buzima bwawe. Bityo utangira kumubona nk'umunyamahanga - kandi atari mwiza. Ibitekerezo byawe bitangira kuganzwa n'ibitekerezo bibi ku byerekeranye n'umukunzi wawe, kandi ugangira kwishyiramo ko izo nenge zihoraho. Nyuma na nyuma uva mu rukundo kuko wemera ko umuntu utazi ari umugome wakubeshye kuva mbere.