Umusore w’imyaka 21 yishwe n'abavandimwe nyuma y’uko yanze gutirura imyenda yatijwe

Umusore w’imyaka 21 yishwe n'abavandimwe nyuma y’uko yanze gutirura imyenda yatijwe

  • Umusore yishwe n'abavangimwe nyuma yo kwanga kubatirurira imyenya bamutije

Jun 25,2022

Reaction Unit SA (RUSA) yavuze ko ku wa kane w’iki cyumweru, umusore w’imyaka 21 yishwe n'abavandimwe nyuma y’uko bivugwa ko yanze gutirura imyenda yatijwe mu ntara ya KwaZulu Natal muri Afurika y’Epfo.

 

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Reaction Unit SA (RUSA) Prem Balram, ngo ibyabaye byabaye ku wa kane.

 

Yavuze ko ku wa kane abanyamuryango ba Reaction Unit muri Afurika yepfo (RUSA) bageze ahabereye ubwicanyi saa 09:06 z’amanywa.

 

Balram yavuze ko uyu mugabo wishwe bivugwa ko yahuye n’abavandimwe babiri bari bamusabye gutirura amapantaro 2 y’amakoboyi [Jeans] yari yatijwe.

 

Ati: “Abavandimwe bahanganye n’uyu mugabo bari hanze y’urugo rwe bamusaba gutanga amapantaro yatijwe.

Uwo mugabo yaranze kandi ashimangira ko babanza kumusubiza imyenda yabatije nawe akabona kubasubiza iyabo."

 

Balram yavuze ko umuvandimwe mukuru ufite imyaka 28, yakuruye nyakwigendera amukubita hasi hanyuma murumuna we (18) amutera icyuma mu gatuza.

 

Yakomeje ati: “Uyu mugabo wakomerekejwe yapfiriye aho. Abavandimwe bombi bahunze n’amaguru mu cyerekezo kitazwi. ”