RDC: Gen. Chico Tshitambwe ukuriye abarinda perezida Tshisekedi yarashwe na M23
Gen. Chico Tshitambwe wari umuyobozi w’abajepe barinda Perezida Tshisekedi wari woherejwe kurandura M23 , nyuma yo gutsindwa kwa Gen. chirumwami, yarasiwe kurugamba ataramara iminsi ibiri.
Gen Chico yarashwe akaboko mu gihe yari amaze iminsi ibiri ageze ku rugamba, Rwandatribune dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mu jenerali yarasiwe mu mirwano yabereye mu gace ka Rutshuru muri gurupoma ya Bweza mu ntambara ihanganishije ingabo za FARDC na M23 muri aka gace ka Rutshuru.
Nk’uko bivugwa Gen Chico yari yoherejwe gufatanya na Gen Chirumwami kuyobora ibikorwa bya operasiyo Sokola II,umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivile yo muri gurupoma ya Bweza yabwiye Rwandatribune ko abarwanyi ba M23,bashakaga gufata mpiri uyu mu Jenerali kubera amagambo yakunze kuvuga yerekana ko ariwe uje kurangiza ikibazo cya Bunagana.
Mbere Y'uko Gen.Chico aza muri Kivu y’amajyaruguru yagiye atanga impuruza kuri M23 avuga ko aje kubarimbura akabahamba I Bunagana,abasesenguzi bakomeje kwibaza ahazaza h’igisilikare cya Congo cyakunze kugaragaza intege nke mu kurandura imitwe irenga magana abiri yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu.
Si ubwambere uyu mutwe w’inyeshyamba uciye intege ingabo za Leta FARDC kuva ubwo izingabo zatsindwaga n’izi nyehyamba zikamburwa ikigo cya Rumangabo.
Nyuma izi ngabo zaje kwamburwa umugi wa Bunagana ndetse n’ibikoreho byabo bya gisirikale.ubwo imbunda zikomeye za FARDC zirimo n’ibifaru byagiye mumaboko y’M23.