Abagore: Niba ukora aya makosa ntuzatungurwe no kubona umukozi wawe wo mu rugo agutwaye umugabo ugasigara urira mu myotsi

Abagore: Niba ukora aya makosa ntuzatungurwe no kubona umukozi wawe wo mu rugo agutwaye umugabo ugasigara urira mu myotsi

  • Amakosa abagore bakora bigatuma abakozi babo babatwara abagabo

Jun 27,2022

Muri iyi minsi abagore bari gutwarwa abagabo n’abakozi babo bo mu rugo kubera amakosa mato bakora agahora yisubiramo,bo bayita ibintu byoroshye. Akenshi ibi biba ku bagore bafite akazi bakora amasaha menshi bigatuma inshingano zo kwita ku rugo zose bazegurira abakozi bo mu rugo.

 

Abagore bitewe no kutabona umwanya cyangwa kutabiha agaciro, inshingano zabo zabahuzaga n’abagabo bazegurira abakozi babo b’abakobwa kubera kutamenya. Ibi bisenya ingo, uwari umukozi wo mu rugo agasimbura nyirabuja ku gitanda, no mu nshingano zose umugore akemurira umugabo. Dore amakosa ukwiriye kwirinda ni aya akurikira:

 

1. Kwemerera umukozi wo mu rugo gusukura icyumba cyanyu

Umugore w’umunyabwenge ntatuma hari undi muntu ugera ku gitanda umutware we aruhukiraho. Binyuze mu kwemerera umukozi wo mu rugo gusukura icyumba cyanyu, uba utanze icyuho cyo kugira ngo azinjire mu buzima bwawe bwite asigare abigenzura utabizi. Uretse n’umukozi na mwene nyoko n’inshuti ntabwo ukwiye kubimwemerera.

 

2. Kwemerera umukozi kwambara ijipo ngufi imufashe

Abakobwa bamwe bambara mini n’amakora bari mu nzu ya shebuja na nyirabuja. Bagore ibi mujye mu byitondera, urugo ni urwanyu n’abagabo banyu ntabwo ari urw’abakozi. Ntimukemere ko uwo mukobwa arusenya. Iyo wemereye umukobwa ukora mu rugo rwawe kwambara mini mu maso y’umugabo wawe, bituma umugabo wawe amugirira irari, akazamugusha mu mutego kuko nk’umugore utamubereye maso. Mini, kora, ikanzu yo kurarana, umukobwa ukora mu rugo rwawe yemerewe kubyambara ari mu cyumba cye gusa. Umugore w’umunyabwenge amenya uko arinda ubusigire bw’urugo rwe.

 

3. Guha akazi umukozi ukurusha ubwiza

Iyo uhaye akazi ko mu rugo umukozi ukurusha ubwiza, hari ibyago ko yagutwara umugabo. Ntukwiye guha akazi umukobwa ubona nimuhanganisha ubwiza imbere y’umugabo wawe azagutsinda aha uba wamuzaniye ikigeragezo kuko abagabo bakunda ubwiza ndetse satani niho abategera akabagusha.

 

4. Kwemerera umukozi kwarurira umugabo wawe ibiryo

Mu buryo nabo batazi abagabo bisanga bakunze nyiri ibiganza biteka bikanabagaburira. Umugore uzi ubwenge yirinda ko buri munsi umugabo arya ibiryo byatetswe n’umukozi akaba ari nawe ubyarura akabizanira umugabo.Igihe usanze umukozi wawe azi guteka, nk’umugore ukora uko ushoboye akaba ari wowe uzajya warura ibiryo ukabishyira imbere y’umugabo kandi ukabimuhana umutima mwiza mugasangira uri kumuganiriza ndetse nawe ugaharanira kumenya gutekera neza umugabo wawe.

 

5. Kutita ku mubano w’umukozi n’umugabo wawe

Iri kosa naryo abagore bamwe bararigira. Umugabo we akamuca inyuma akaba aryamana n’umukozi umugore akazabimenya abonye umukozi atwite. Igihe cyose ubonye imyitwarire idasanzwe: care, urwango, kubwirana neza hagati y’umukozi n’umugabo wawe ntukwiye guterera agati mu ryinyo ukwiye kumenya impamvu yabyo ugasubiza ibintu ku murongo hakiri kare.

 

6. Kwemerera umukozi kumesera umugabo no kumuhitiramo imyenda ari bwambare

Ntabwo ari inshingano z’umukozi kumenya niba imyenda umugabo wawe ajyana ku kazi imeshe, cyangwa iteye ipasi. Iyo uhariye umukozi inshingano yo kumesera umugabo, kumuterera ipasi no kumuhitiramo imyenda ajyana ku kazi, birangira umugabo yiyumva muri uwo mukozi kukurusha.

 

7. Kwemerera umukozi kujyanira umugabo wawe amazi muri douche

Nuramuka uretse aya mahirwe yo kuba hafi y’umugabo wawe agiye koga, umukozi azayabyaza umusaruro ajye amujyanira amazi muri douche bagire umwanya wo kurebana umwe yite ku wundi.

 

8. Kumwemerera kwanika amakariso ye muri douche

Umukozi wo mu rugo ukwiye kumusaba kujya yanika imyenda ye y’imbere ahantu umugabo wawe atagera kenshi. Ugomba kurinda umugabo wawe mu buryo bwose. Abagabo bagwa mu mitego byoroshye, cyane iyo batezwe umutego wo kureba.

 

9. Kwirinda kutaba mu rugo

Gusigana umugabo wawe n’umukozi n’abana ukigendera ntukomeze gukurikiranira hafi ibibera mu rugo,bishyira ubuzima bw’urugo rwawe mu kaga ndetse ugomba kuzirikana ko umugabo wawe atari umumarayika, ashobora kugwa mu mutego satani ashyira mu rugo rw’abashakanye mugore rinda umugabo wawe ibigeragezo.

 

10. Kudaha care umugabo wawe

Igihe cyose udaha care umugabo wawe uzatuma ayishakira k’umukozi wanyu bityo rero ugomba gukora ibishoboka byose ugakunda umugabo wawe ukamuha ibimukwiriye muburiri ukifuza guhora umushimisha cyane rero bizagufasha gutsinda ikibi mu rugo rwanyu.

 

11. Kubwira umugabo wawe nabi

Igihe cyose ubwira umugabo wawe nabi maze akabwirwa neza n’umukozi bizatuma akunda umukozi wowe akureke ndetse azabiguhisha bityo rero ugomba kwirinda kubwira nabi umugabo wawe kabone n’ubwo umugabo wawe yaba yakoze nabi ugomba kumuganiriza neza umukunze,umwubashye bityo bizatuma urugo rwanyu rubamo umunezerourambye.

 

12. Kudakunda umugabo wawe

Igihe cyose udakunda ndetse ntugaragarize umugabo wawe urukundo bizatuma umukozi yita k’umugabo wawe ugomba rero kubikosora maze ukamugaragariza urukundo rudasanzwe.