Mozambique: Aho ingabo z'u Rwanda zivuye zihasize iza Mozambique ibyihebe birahagaruka kubera intege nke z'izi ngabo
Urugamba rwo kurwanya ibyihebe byigabije Intara ya Cabo Delgado rukomeje guhindura isura umunsi ku wundi, aho mu duce tumwe hongeye kumvikana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyane cyane ahagenzurwa n’Ingabo za Leta ya Mozambique.
Mu miterere y’uru rugamba inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri kurwana guhera muri Nyakanga 2021, agace zibohoye zigasiga mu maboko y’Ingabo za Mozambique (FADM), ngo abe arizo zigacungira umutekano.
Ubwo Ingabo z’u Rwanda zabohoraga uduce zahawe nka Palma na Mocimboa da Praia twari indiri zikomeye z’ibyihebe bizwi nka Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah cyangwa al-Shabaab, byahungiye mu gice cyari mu maboko y’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC.
Muri ibyo bice hashize iminsi ibitero by’ibyihebe biba umunsi ku wundi. Urugero nko ku wa 23 Kamena, igitero cyagabwe mu gace ka Nkoe, bukeye ikindi kigabwa mu gace ka Nanjaba mu Karere ka Macomia.
Ku wa 22 Kamena, umusirikare wa Tanzania yiciwe mu gitero cy’ibyihebe mu Karere ka Nangade.
Nyuma yo kubona ko ibyihebe byahungiye muri Macomia, muri Werurwe Ingabo z’u Rwanda zagiranye amasezerano n’iza SADC, agamije gufatanya mu guhashya ibi byihebe.
Ku wa 30 Werurwe Ingabo z’u Rwanda zageze mu Karere ka Macomia aho ibyihebe byari byarahungiye, zitangira kubikurikirana bundi bushya.
Urugamba rwafashe indi sura
Mu gukomeza guhunga, ibyihebe byerekeje mu Ntara ya Nampula, ahantu hatarangwaga umutekano muke kuva mu 2017 ubwo ubugizi bwa nabi bwatangiraga muri Mozambique.
Mu ntangiriro za 2022, ibyihebe byize amayeri mashya bitangira kwisuganyiriza i Nampula, byongera guteza umutekano muke mu majyepfo ya Cabo Delgado.
Nko muri Mutarama, mu Karere ka Meluco mu ntara ya Cabo Delgado habereye ibitero 14, biza gukaza umurego muri Gicurasi.
Muri Kamena ntibyahagaze, ahubwo bifata indi ntera mu Majyepfo ya Cabo Delgado mu duce twa Quissange, Ancuabe, Chiure na Mecufi no ku mupaka wa Nampula ku wa 17 Kamena.
Hagati aho, muri Gashyantare Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahize bukware ibyihebe byari mu gace ka Nhica do Rovuma na Pundanhar, bimwe biricwa ibindi birahunga. Ibyahunze byerekeje mu gace ka Nangade.
Ingabo z’u Rwanda zibonye ko utwo duce dutekanye [Nhica do Rovuma na Pundanhar], zadushyikirije Igisirikare cya Mozambique, zikomereza mu gace ka Macomia kari kamaze kuba indiri y’ibyihebe.
Ibyihebe byamenye amakuru y’uko Ingabo z’u Rwanda zimukiye Macomia kuko zabonaga ko ibyihebe, bishaka kongera gucengera bijya mu duce twa Siri I na Siri II.
Ni uduce tugoye cyane kurwaniramo, ku buryo ubwo byirukanwagamo mu mwaka ushize byahuye n’igihombo gikomeye, kuko hari mu mashyamba rwagati, ashobora kubifasha kwihisha.
Ubwo Ingabo z’u Rwanda zari zigeze Macomia, ibyihebe byarabimenye bitangira kugaba ibitero shuma mu duce zavuyemo, tugenzurwa n’Ingabo za Leta.
Biherutse gutera Ingabo za leta mu duce twa Maparanganha, aho mu minsi ishize byatwitse imodoka z’abaturage.
Bikekwa ko muri Macomia ariho hari abayobozi bakuru b’ibyihebe, barimo aba-sheihk bane bakomeye. Ni ho hari indwanyi uyu mutwe wa Al Shabaab ucungiraho.
Ingabo z’u Rwanda zikigera muri Macomia, zahise zibohora agace ka Chai, ubu imidugudu irenga itanu iri mu mahoro. Zambuye ibyihebe abaturage barenga ibihumbi bitatu bari mu mashyamba.
Ku wa 13 Gicurasi bamurikiwe leta ya Mozambique, basubizwa mu ngo zabo.
Hafi aho niho Ingabo z’u Rwanda zashyize ibirindiro, ku buryo ibitero byo kugarura umutekano muri ako gace bigabwa umunsi ku wundi.
Muri iki Cyumweru zateze igico ibyihebe bivuye gushaka ibyo kurya, zicamo bitatu, ibindi birahunga. Hari mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi n’imwe.
Hashobora kuba impinduka muri gahunda yo gusimbuza Ingabo ziri muri Cabo Delgado
Amakuru yizewe yemeza ko kubera imiterere y’urugamba muri iyi minsi, gahunda yo gusimbuza Ingabo ziri muri Cabo Delgado ishobora kwigizwa inyuma gato.
Ingabo zagiye mu Ntara ya Cabo Delgado muri Nyakanga umwaka ushize, bivuze ko zimaze hafi kuzuza umwaka muri uru rugamba.
Muri iki gihe aho Ingabo z’u Rwanda zirimo gutirimuka harimo kwibasirwa n’ibyihebe, kubera intege nke z’Ingabo za Mozambique zisigara ziharinze.
Ni igikorwa gishobora gutuma gahunda yo gusimbuza abasirikare bari muri Mozambique yigizwa inyuma kugira ngo ibintu bise n’ibijya mu buryo, kubera ko abasanzweyo bamenyereye ikibuga kurusha abashya, nubwo nabo bakomeje imyiteguro ikomeye.
IGIHE dukesha iyi nkuru ivuga ko ifite amakuru ko bamwe mu bazayobora icyiciro gishya cy’Ingabo bamaze kugera i Cabo Delgado. Barimo Brig Gen Frank Mutembe uzayobora urugamba, agakorera mu ngata Brig Gen Pascal Muhizi.
Amakuru avuga ko gusimbuza izi ngabo byagombaga gutangira muri Nyakanga bikarangira muri Kanama. Icyakora, ngo bishobora gusubikwa bitewe n’uko urugamba rumeze, kugira ngo abamaze kurumenyera babanze basoze imirimo imwe n’imwe.
Ku rundi ruhande, amahoro arahinda mu duce twa Mocímboa da Praia ahahoze icyicaro cy’ibyihebe. Ni cyo kimwe no mu Mujyi wa Palma.
Mocímboa da Praia abaturage batangiye gutaha muri Nyakanga uku kwezi, aho ubu abarenga ibihumbi 10 bamaze gusubira mu byabo.
IVOMO: IGIHE