Adil utoza APR FC yavuze amagambo akomeye kuri Kiyovu Sports yamubijije icyuya anagaruka ku byangombwa bitavugwaho rumwe

Adil utoza APR FC yavuze amagambo akomeye kuri Kiyovu Sports yamubijije icyuya anagaruka ku byangombwa bitavugwaho rumwe

  • Adil yashimiye Kiyovu Sports kubera uburyo yakinnye muri uyu mwaka

Jun 30,2022

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed Erradi,yatangaje ko yanyuzwe n’imyitwarire y’ikipe ya Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino ushize ndetse yemeza ko yabahaye akazi gakomeye muri shampiyona.

 

Uyu munya Maroc,yabwiye Radio Rwanda ko n'ubwo APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona, ariko kuri we abona akazi Kiyovu Sports yakoze kangana no kugitwara.

 

Yagize ati "Ikipe ya Kiyovu SC yarakoze cyane, n'ubwo itatwaye igikombe, ariko njye nyibara nk’aho yagitwaye. Barakoze cyane, bitwaye neza, baduhaye akazi gakomeye. Ubuyobozi bwabo bwaguze abakinnyi beza kandi barakoze cyane."

 

Umutoza Adil Mohammed yagarutse ku misifurire yo mu Rwanda aho yavuze ko uru rwego rukwiye kunoza ubunyamwuga.

 

Ati: "Hari igihe nirinze kubivugaho, nyamara hari aho byageze birakabya."

Avuga ko FERWAFA nayo ikwiye kunoza gahunda y’imipangire y’imikino (Calendar).

 

Ku kibazo cy’abavuga ko nta byangombwa afite, Adil Mohammed Erradi avuga ko umusaruro wavuye mu butoza bwe ubwawo ari ibyangombwa.

 

Ati"Ibyangombwa sibyo bitsinda ibitego, sibyo bikoresha imyitozo." Ngo yatinze kubibona ariko ubu arabifite.

 

Adil Mohammed Erradi abajijwe ku ikipe ya Rayon Sports,yagize ati: "Nubaha ikipe ya Rayon Sports nubwo itaransinda kuva natangira gutoza APR FC."

 

Avuga ku mwaka w’imikino ushize,Adil yagize ati "Uyu umwaka w’imikino wa 2021/2022 wari ukomeye kurusha indi yose nari umutoza mu Rwanda."

 

Mu bikombe 4 Umutoza Adil Mohamed yahataniye hano mu Rwanda, yegukanye ibikombe 3 bya Shampiyona , agorwa na Cassa Mbungo wegukanye igikombe cy’amahoro.