Amagambo meza y'urukundo 50 wabwira umukunzi ugatuma agukunda by'iteka ryose

Amagambo meza y'urukundo 50 wabwira umukunzi ugatuma agukunda by'iteka ryose

  • Imitoma ishimisha umukunzi

  • Uko washimisha umukunzi wawe

Jul 02,2022

Ndabizi ko ukunda umukunzi wawe cyane, ariko wabuze amagambo wakoresha ukabasha kumusobanura neza ndetse akaba yanagutandukanya n’abandi basore baziranye cyangwa bigeze bahura. Ahari umara umwanya wawe usoma ibitabo ngo ukuremo amagambo ariko byaranze. Uyu munsi iwacumarket iragufasha.

 

. Amagambo y'urukundo yagufasha kugusha neza umukunzi wawe

. Imitoma wakwifasha ugatuma umukunzi wawe agukunda by'iteka

 

Mbere na mbere, menya ko nta buryo bwiza bwo kugaragazamo urukundo buhari, ntabwo rwose. Kwita ku muntu uko wabikora kose ubikuye ku mutima bimubera ibirenze kuko biba bikozwe n’umuntu akunda. Umwanditsi w’igitabo cyitwa ‘The 5 Love Languages’ witwa Gary Chapman yasobanuye uburyo abakobwa bakira urukundo binyuze mu magambo babwirwa n’abo bakunda.

Ubu ushobora kuba uhise wibaza uti ”Ese ubwo ayo magambo nakoresha ni ayahe?”.

 

DORE IBINTU USHOBORA KUBWIRA UMUKUNZI WAWE

 

1.      Sinshobora guhagarika kugutekereza.

 

2.      Uzahora uri uwo nkunda.

 

3.      Kuva ku munsi wa mbere duhura, ubuzima bwanjye ntibwigeze buba uko nari meze. Warampinduye wese, wanteretse ku isi nzima.

 

4.      Nkunda iyo ngusetsa.

 

5.      Nkukunda kurenza ibyiza byose bitatse isi, uri uwa mbere kuri njye.

 

6.      Ni wowe nzozi zanjye.

 

7.      Ni wowe ntereye ho, niyo mpamvu nshibuka buri munsi.

 

8.      Uri ururabo rwiza ruhora mu mutima wanjye.

 

9.      Nzagukurikira aho uzajya hose.

 

10.  Iyo turi kumwe buri kimwe kiba cyiza.

 

11.  Nzagukunda kugeza mpfuye

 

12.  Iyo turi kumwe nta kindi kibazo kibaho cyangeraho.

 

13.  Ese ubwo waba uzi neza ingano nkukunda? Ahari ntayo uzi.

 

14.  Urukundo ni rwiza ariko urwacu ni rwiza cyane.

 

15.  Kubera ko uri mu buzima bwanjye, ubu noneho nzi neza ko urukundo rw’ukuri rubaho

 

16.  Unzanira ibyiza gusa.

 

17.  Twembi tumeze nk’amashaza abiri ataratonorwa

 

18.  Mbega ukuntu uri mwiza!

 

19.  Nkukunda uyu munsi. Nzagukunda ejo. Kandi nzakomeza kugukunda na nyuma y’iyi minsi.

 

20.  Ntabwo nemeraga ko abakobwa nkawe babaho. Ni impamo ndi umunyamahirwe kuko nakwiboneye.

 

21.  Kuri njye, uri miseke igoroye, habe n'ikosa na rimwe rikurangwa ho.

 

22.  Uzi n'ikindi? Aho ubuzima bwatwerekeza hose, uzahora uri uwa mbere kuri njye.

 

23.  Igihe cyiza mu buzima bwanjye, ni cyo marana nawe

 

24.  Iyo abandi bantu bari kuvuga uburyo bateye imbere, bagaragaza uko bahiriwe, njye ikintu kinza mu mutwe ni wowe.

 

25.  Nkunda kukubona useka, umeze neza wishimye. Uruku, nkunda kukubona unsekeraaa!

 

26.  Ni wowe wenyine ushobora kumpa ibi byiyumviro.

 

27.  Ndagukumbuye cyane urukundo.

 

28.  Kuko nakubonye rero, ntabwo uzigera umvaho nzagukunda mpaka.

 

29.  Ni wowe mukobwa mwiza nabonye ku isi yose.

 

30.  Iyo ndi kubara imigisha mfite, ni wowe uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwanjye.

 

31.  Ungira udasanzwe. Utuma mporana akanyamuneza

 

32.  Ni njye musore wa mbere wishimye mu bakiri bazima kubera ko nkwita uwanjye.

 

33.  Iyo turi kumwe, nta kindi kiba gihari.

 

34.  Nta bindi bintu bihura neza cyane, nkanjye na we.

 

35.  Nzagukurikira aho uzajya hose.

 

36.  Nta wundi muntu unyumva nkawe ni impamo.

 

37.  Uzi, mu gitondo nakangutse njya hanze nitegereza ikirere. Ndavuga nti ‘Mana warakose kurema iyi isi kuko wayishyizemo umuntu urema ibyishimo muri njye”.

 

38.  Wowe ushyire mu mutwe ko unyuzuza mu buryo bwawe kandi bwihariye. Wumve ko nta wundi wabikora nkawe.

 

39.  Wowe ujya ubasha kumenya ibyo nshaka ntaranabivuga.

 

40.  Ijwi ryiza ku isi nkunda kumva ni ijwi ryawe.

 

41.  Ntabwo nkukundira uwo uri we gusa, ahubwo nkukundira n’uwo nabaye we, n’uwo mbawe iyo turi kumwe.

 

42.  Sinjya nkurambirwa

 

43.  Kukugira mu buzima bwanjye, binyemeza ko iteka mfite umuntu nzahora nishingikirijeho, kabone n’ubwo waba utari kumwe nanjye. Nzi neza ko inshuro imwe nguhamagaye ihagije ngo tuvugane.

 

44.  Uri mwiza. Ese wanyemerera nkakugumana iteka?

 

45.  Guca mu buzima bugoye njye nawe, nibyo bidukomereza urukundo.

 

46.  Nategereje igihe kinini, kugira ngo mbone umuntu umeze nkawe.

 

47.  Ni wowe mugore nahoze nifuza.

 

48.  Byose byawe ndabikunda.

 

49.  Mfite gahunda ikomeye ku hazaza hacu no ku bwacu.

 

50.  Abasore benshi bashakisha ibyubahiro, abandi bagashakisha amafaranga, ariko uruku, icyo njye nshaka n’uko wowe uhora iruhande rwanjye.

 

Niba ufite ikibazo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru twandikire ahatangirwa ibitekerezo cyangwa unyure kuri Email yacu. info@inyarwanda.com 

Tags: