Rwanda: Abanyeshuri b'abakobwa barwanye bapfa umusore byabaviriyemo kujyanwa mu bitaro - AMAFOTO

Rwanda: Abanyeshuri b'abakobwa barwanye bapfa umusore byabaviriyemo kujyanwa mu bitaro - AMAFOTO

  • barwanye bapfa umusore barakomeretsanya

Jul 08,2022

Abanyeshuri ba bakobwa bo mu Kigo cya APACE giherereye mu Mujyi wa Kigali barwanye bapfa umusore bagakomeretwsanya bagejejwe mu bitaro aho bari kwitabwaho n’abaganga.

 

Ni imirwano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 7 Nyakanga 2022 nkuko amashusho yacicicikanye ku imbugankoranyambaga agaragaza abakobwa barwana ndetse bafite n’icyuma kuburyo byabaviriyemo gukomeretsanya.

 

Aba banyeshuri bo mu cyigo cya Gs du mont kigali Apace n’undi wiga kuri CGFK Kagarama amakuru avuga ko bahuriye mu nzira hafi y’urusengero rwa badivantiste ku kabusunzu bajya ku ishuri,maze baracakirana rubura gica.

 

Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko aba banyeshuri bagejejwe kwa muganga barimo kwitabwaho cyane ko bakuye ibikomere muri iyo mirwano.