M23 na FARDC bongeye kurwana inkundura
Intambara yongeye guca ibintu hagati ya FARDC na M23
Intambara yongeye kwaduka hagati y’ingabo za reta ya Repuburika ya Demokrasi ya Congo n’izo mu mutwe witwaje intwaro wa M23, iminsi ibiri gusa abategetsi b’ibyo bihugu bahuriye i Luanda muri Angola mu nama yo guhosha iyo ntambara.
Muri iyo nama bahujwe n’umukuru wa Angola João Lourenço, Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi basabye ko haba guhagarika kurwana kandi M23 ikava mu birindiro yafashe mu burasirazuba bwa congo vuba vuba.
Congo n’Urwanda birebana ayingwe kuva M23 isubiye kurwana n’ingabo za reta muri aya mezi makeya ashize.
Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ariko u Rwanda rukabihakana.
U Rwanda narwo rushinja ingabo za Congo, FARDC n’iza ONU zo mu rwego rwa Monusco gukorana n’abarwanyi bo mu mutwe wai FDLR usanzwe urwanya reta y’u Rwanda.
Icyuka hagati y’ibyo bihugu cyabaye kibi gushyika n’aho Congo ifata ingingo zirimo no kubuza kompanyi y’indege y’u Rwanda, Rwandair, gusubira muri Congo.
Inama ya Luanda umukuru wa Angola, João Lourenço, yari yayitumyeho ngo hahoshwe icyo cyuka hongere hashakwe ibisubizo kuri iyo ntambara
Amakuru ava muri ONU avuga ko M23 yateye ku wa kane ibirindiro by’ingabo za reta ahitwa Kanyabusoro, ku 5km uvuye ku makambi ya gisirikare ya Rumangabo na Kazuba.
Umunyamakuru uri muri ako karere avuga ko intambara zakomeje kandi kuri uyu wa gatanu mu gitondo ahitwa Rusenge, ku 10km uvuye ku muhanda mukuru werekera Goma. Abantu benshi bahunze ingo zabo.