Uganda: Umusirikare muto agiye kujya ahembwa asaga ibihumbi 274RWF mu gihe aba-Generari bazajya bahembwa akabakaba miliyoni 3RWF
Leta ya Uganda igiye kuzamura imishahara y'abasirikare
Leta ya Uganda irateganya kwemeza iyongezwa ry’umushahara mu gisirikare cy’igihugu, UPDF, aho umusirikare muto azajya ahembwa amashilingi miliyoni imwe ku kwezi.
Ikinyamakuru Nile Post gisobanura ko amakuru cyahawe n’umwe mu bakomeye muri Minisiteri y’ingabo avuga ko uyu mwanzuro umaze igihe utegurwa kandi ukaba uteganywa gushyikirizwa inzego bireba zigatangira kuwushyira mu bikorwa.
Umusirikare w’ipeti rya Private ubusanzwe wahembwaga amashilingi 310, azajya ahembwa miliyoni, kandi uyu mushahara wisumbuyeho hashingiwe ku busumbane bw’amapeti.
Uw’ipeti rya Captain wari usanzwe ahembwa amashilingi 670, azajya ahembwa amashilingi miliyoni 1.5, hashingiwe kuri iri vugurura.
Uhereye ku ipeti rya Major kugeza kuri Brigadier General, bazajya bahembwa umushahara ugera kuri miliyoni 10 z’amashilingi, abandi bafite amapeti ari hejuru kugera kuri General ryuzuye bazajya bahembwa miliyoni 15 bavanwe kuri miliyoni 4.
Muri UPDF bagiye kongererwa umushahara nyuma y’igihe kinini bivugwa ko babayeho nabi. Imibereho yabo itameze neza yanagaragajwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba mu butumwa yigeze gutambutsa kuri Twitter.