Musanze: Iby'umusaza wapfiriye ku kagari bikomeje kuba inshoberamahanga

Musanze: Iby'umusaza wapfiriye ku kagari bikomeje kuba inshoberamahanga

Jul 09,2022

Umusaza witwa Ndangurura Claver wakoraga akazi k’ubuzamu Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve Kagari ka Kabeza yasanzwe ku Biro by’ako Kagali ari naho yakoraga yitabye Imana urupfu rwe rutera benshi urujijo.

 

Urupfu rw’uyu musaza w’imyaka 60 y’amavuko rwamenyekanye mu gitondo cyo ku munsi w’ejo hashize Taliki ya 8 Nyakanga 2022 ubwo ukora isuku kuri ako Kagali yari yazindutse aje mu masuku asanga umusaza aryamye ndetse yashizemo umwuka.

 

Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko yahise abimenyesha abayobozi na bo bakihutira kuhagera ndetse n’inzego zishinzwe iperereza.

 

Ubwo urupfu rw’uyu musaza rwamenyekanaga bamwe batekereje ko ari amarozi abandi batekereza ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi gusa ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze buvuga ko iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB rigaragaza ko ashobora kuba yazize uburwayi yari asanganywe.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard yagize ati “bishoboka kuba yazize uburwayi kuko nta gikomere kimugaragaraho ku mubiri hose. Bishoboka ko umuntu yaba afite ubundi burwayi kandi no mu makuru abaturage baduhaye ni uko yari asanzwe arwaye.”

 

Umurambo wa nyakwigendera, nta gikomere bawusanganye ahubwo yari afite amaraso ku munwa.

 

Kugeza ubu umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe kwa Muganga ndetse urwego rww’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Rwahise rutangira iperereza kugirango hamenyekane icyaba cyahitanye nyakwigendera.

Tags: