Rusizi: Umusaza n’umukecuru babanaga basanzwe bapfuye
Umusaza n'Umukecuru bishwe na gaz
Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakabuye mu Kagali ka Mashyuza Mudugudu wa RUKAMBA, hasanzwe umusaza n’umukecuru babanaga bapfuye bari ahahoze Amashyuza.
Urupfu rw’uyu Musaza witwa Samvura w’imyaka 62 n’umukecuru witwa Colleta MUKANTIRIMA w’imyaka 50 rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu w’iki cyumweri taliki 8 Nyakanga 2022.
Amakuru ahari avuga ko uyu Musaza n’uyu Mukecuru babanaga ndetse bari batunzwe n’umurimo wo kwasa inkwi bakazigurisha bikaba bikekwa ko bishwe na Gaz yari mu Kinogo aho bari bagiye gushaka udukwi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, NGAMIJE Ildephonse waganiriye n’Umuseke dukesha iyi nkuru yavuze ko bikekwa ko bapfuye bakurikiranye umuzi w’igiti wumye bakicwa na gaze iri ahahoze haba amashyuza.
Yagize ati “Ayo makuru ni yo, nayamenye mu gitondo saa mbiri n’igice (Ejo hashize). Umusaza witwa Samvura, umukecuru witwa Mukantirima Colleta bari batunzwe no gutashya udukwi bakagurisha, basanzwe mu kinogo cyakamyemo amashyuza bafite agashoka n’umupanga bapfuye.”
Ati “Ntabwo ari ikinogo kirekire, birakekwa ko bari bazindutse gushaka udukwi bashobora kuba bari bakurikiranye mo umuzi w’urukwi wumye, basanze bapfuye hakeka ko bishwe na gaz idasanzwe irimo.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko inzego za Police na RIB zavanyemo imirambo yabo ikaba yajyanwe i Kigali gupimwa kugira ngo harebwe koko niba bishwe n’ubukana bw’iyo Gaz iri muri icyo kinogo.
Umuseke