Abakobwa: Dore ibintu 7 byizewe wakorera umusore mukundana ntazigere aguca inyuma

Abakobwa: Dore ibintu 7 byizewe wakorera umusore mukundana ntazigere aguca inyuma

  • Ibintu ukorera umusore agahora yumva nta wundi mukobwa wakuruta

  • Ibintu byagufasha kwigarurira umutima w'umusore ukunda

Jul 10,2022

Abantu benshi bavuga kenshi ko nta kintu wakora ngo ubuze umusore kuguca inyuma, ariko na none ntiwaterera agati mu ryinyo ngo utegereze ko bikubaho.

 

. Uburyo bworoshye bwagufasha kurinda umugabo wawe kuguca inyuma

. Uko warinda umusore mukundana kuguca inyuma

. Kora ibi bintu niba wifuza ko umusore mukundana atazaguca inyuma

 

Iga uburyo abandi bagore bakoresha kugirango bagumane abagabo babo kandi batandukane no guhangayikishwa n'uko babaca inyuma.

Muri iyi nkuru, Iwacumarket.xyz igiye kukugezaho amabanga abandi bagore bagiye baduhishurira wakwishisha urinda umugabo wawe kuguca inyuma:

1. Irinde akubonera igihe cyose ashakiye

Tuma umukunzi wawe ahorana amatsiko wirinda kumugaragariza byeruye ko wamwimariyemo. Impamvu ni uko iyo umusore amaze kwizera neza ko agufite atongera gushyiramo imbaraga mu kugutereta. Ushobora kubuza umukunzi wawe kuguca inyuma mu gutuma akomeza gukora cyane kugirango umuhe urukundo kandi umwiteho. Gerageza kuringaniza ukuboneka kwawe kuri we kugirango urukundo rwe rugume rugurumane.

2. Kora ibishoboka byose kugirango abone ko ari mu irushanwa

Ntashobara na rimwe kuguca inyuma mu gihe agufuhira. Gusa uzirinde gukabya kugirango atazagukeka amababa agatekereza ko ahubwo ari wowe umuca inyuma.

3. Gerageza ibishoboka byose umukurure 

Gerageza guhora usa neza imbere ye. Komeza wiyiteho kabone n'iyo mwaba mukundanye igihe kirekire, shyiraho ibirungo byiza kandi wambare imyenda myiza ikubereye. Ibi bishobora gufasha mu guhora akwifuza kandi umubano wanyu ugahora utoshye.

4. Irinde ko akubona nk'umuntu umugenzura cyane

Abasore benshi baca inyuma y'abakunzi babo kubera ko bifuza kwigenga cyangwa se kwibohora ku bakunzi babo. Ku rundi ruhande hari abasore baba bakeneye kugenzurwa kugirango babe bafite umutekano mu rukundo rwabo. Rero hitamo ibijyanye n'umukunzi wawe.

 

5. Mubwire ko naguca inyuma azabyicuza

Ushobora kubwira umukunzi wawe ko naguca inyuma ubuzima bwe uzabugira nk'ukuzimu, ko azatanga amande atubutse n'ibindi. Gusa ibi ntibikemura ikibazo kuko kubiba ubwoba mu mukunzi wawe ntibizamukuramo ikigeragezo cyo kumva muri we yaguca inyuma.

6. Hora umwibutsa ko naguca inyuma uzamureka ukigendera

Ushobora kumubwira ko umunsi yaguciye inyuma ibyanyu bizaba birangiye. Niba ashaka gukomeza kugutereta azirinda ibishuko byose byo kuguca inyuma. Gusa ugomba kwitonda kuko igihye uzatangira iki kiganiro, umukunzi wawe ashobora kuzatekereza ko utamwizera bikaba byazana agatotsi mu mubano wanyu.

 

7. Mubwire ko niyo yaguca inyuma nta cyo byagutwara

Abasore bamwe batangira kugwa mu gishuko iyo ubabujije gukora ikintu akaba ari bwo bumva bagikora. Ku bw'ibi ushobora gukoresha itandukanye noneho ukababwira ko kuguca inyuma nta cyo bikubwiye. Gusa hari n'abandi basore bashobora kubyumva nabi bakaba bakoresha uyu mwanya bigira gutereta abandi bagore. Ni ngombwa rero kumenya umusore wawe uko ateye ukabona guhitamo uburyo wakoresh umurinda kuguca inyuma.

Tags: