Rubavu: Ushinzwe uburezi yirukanwe nyuma yo kohereza umukozi wo mu gikoni kumuhagararira mu gikorwa cyo kwibuka

Rubavu: Ushinzwe uburezi yirukanwe nyuma yo kohereza umukozi wo mu gikoni kumuhagararira mu gikorwa cyo kwibuka

Jul 12,2022

Umukozi w’Umurenge wa Rugerero ushinzwe uburezi yanenzwe cyane bikomeye n’abaturange nyuma y’uko yohereje umukozi utekera abanyeshuri kumuhagararira nk’umushyitsi mukuru mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

 

Amakuru ahari avuga nyuma y’uko aya makuru asakaye uyu mukozi ushinzwe uburezi yahise yirukanwa n’ubuyobozi bw’Akarere.

 

Ni igikorwa cyabaye tariki 03 Nyakanga 2022 ubwo habaga umuhango wo Kwibuka ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nkama cyagombaga kwitabirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero nk’umushyitsi mukuru uhagarariye Akarere.

 

Uyu muyobozi ntiyabashije kwitabira uyu muhango kuko yari afite izindi nshingano, ahitamo koherezayo umukozi Ushinzwe uburezi muri uyu Murenge witwa Nyiraneza Esperance aho kujyayo na we yoherezayo umukozi ushinzwe gutekera abanyeshuri muri ishuri rya College Inyemeramihigo.

 

Ni igikorwa cyanenzwe n’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge, bagaya uyu mukozi woherejwe muri uyu muhango usanzwe ufite agaciro gakomeye ariko aho kugira ngo awitabire, ahubwo na we akohereza undi.

 

Habiyaremye Abdulkarim, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rugerero, yavuze ko bibabaje kuba uyu mukozi yarohereje umutetsi “kandi akaza nk’umushyitsi mukuru ahagarariye ubuyobozi.”

 

Akomeza agira ati “Byaratubabaje nk’abarokotse, ni ugupfobya byatumye abenshi muri twe bahahamuka.”

 

Perezida wa Ibuka muri Rugerero avuga ko ubuyobozi bwashoboraga kohereza abandi bayobozi, nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari aho kohereza umutetsi.

 

Radiotv10 + Umuryango