Izack Munyo yambitse Rugaju Jeannette impeta nyuma y'imyaka 9 bakundana - AMAFOTO

Izack Munyo yambitse Rugaju Jeannette impeta nyuma y'imyaka 9 bakundana - AMAFOTO

Jul 12,2022

Umuhanzi Izack Mucyo uzwi mu ndirimbo ‘Imbaraga’ yatunguye umukunzi we Rugaju Jeannette amwambika y’impeta y'urukundo (Fiançailles), nk’ikimenyetso cy’uko mu minsi iri imbere bazarushinga nk’umugabo n’umugore mu gihe cya vuba.

 

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10 Nyakanga 2022 ahagana saa moya, nibwo umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Izack yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Jeannette mu muhango wihariye wabereye kuri Kigali Convention Center.

 

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA ko yafashe icyemezo cyo gutangiza umushinga w’ubukwe n’umukunzi we, nyuma y’uko bamaze imyaka icyenda bari mu munyenga w’urukundo.

 

Ati “Imyaka icyenda irashize, kuko twahuye mu 2014. Yari umunyeshuri mubona aje mu biruhuko ariko akajya aza ku rusengero rwacu. Yari umwana, kwa kundi abanyeshuri bataha baje mu biruhuko, tuba inshuti muri icyo gihe cy’iyo myaka yose.”

 

Mucyo akomeza avuga ko mu 2017 ari bwo yanzuye ko Jeannette azamubera umugore w’isezerano. Ni nyuma yo kugenzura byose ‘nkabona ari we ugomba kumbera umufasha’.

 

Yavuze ko yahisemo uyu mukobwa ‘kubera ko ari umuntu twabanye mu bihe bitoroshye ariko nkabona ntabwo ari kunsiga’.

 

Uyu muhanzi yasobanuye ko umukunzi we afite imico myiza, ukijijwe kandi akaba atari umuntu ukunda karabaye. 

 

Ati “Akaba ari we muntu numvaga nifuza mu buzima bwanjye, mbona arahura n’amarangamutima yanjye.”

 

Aherutse gusohora indirimbo ‘Imbaraga’ yakoranye na Musabwa, aho basaba Imana kuzuza imbaraga muri buri wese uri kunyura mu bihe bikomeye, bishobora gutuma hari umurimo w’Imana avamo.

 

Ubwo yayishyiraga hanze yagize ati "Imbaraga’ ni ndirimbo nanditse mvuga ku mukristo uri mu rugendo ariko uhura n’ibisitaza byinshi akumva yabivamo, bitewe n’abo bari kumwe bamuca intege ariko agasaba imbaraga z’umwuka wera.”