Inteko y’Amerika yemeje umwanzuro usaba u Rwanda kurekura Rusesabagina byihuse

Inteko y’Amerika yemeje umwanzuro usaba u Rwanda kurekura Rusesabagina byihuse

Jul 15,2022

Inteko ishingamategeko ya Amerika, umutwe w’abadepite, yemeje umwanzuro wo gusaba leta y’u Rwanda ‘kurekura aka kanya’ Paul Rusesabagina ku ‘impamvu za ubumuntu’.

Inteko ishingamategeko ya Amerika, umutwe w’abadepite, yemeje umwanzuro wo gusaba leta y’u Rwanda ‘kurekura aka kanya’ Paul Rusesabagina ku ‘impamvu za ubumuntu’.

Umwaka ushize, Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 n’inkiko z’Urwanda , ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, abadepite babiri b’inteko ya Amerika; Young Kim wa California na Joaquin Castro wa Texas, bashyize uyu mwanzuro H.Res.892 mu nteko ngo uzatorwe.

Ku munsi w’ejo hashize (Kuwa kane), abadepite b’ Amerika bashyigikiye uriya mwanzuro wifuzwaga n’aba badepite babiri.

Urukiko i Kigali rwahamije Rusesabagina ibyaha by’iterabwoba bifatiye ku bitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019 mu Rwanda, by’umutwe wa MRCD/FLN yari mu bayikuriye.

Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yivanye mu rubanza rwe kuva rugiye gutangira, avuga ko ‘nta butabera’ yiteze mu rukiko.

BBC