Miss Jolly yavuze ko aticuza kuba yarise bamwe mu bagabo inyana z'imbwa

Miss Jolly yavuze ko aticuza kuba yarise bamwe mu bagabo inyana z'imbwa

  • Miss Jolly ntiyicuza kuba yaratutse abagabo

Jul 30,2022

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly yongeye gusubiza abibaza ko yaba afite umukunzi, avuga ko adashobora kwicuza amagambo aherutse kuvuga ku bagabo aho yavuze ko hari abagabo b’Inyana z’Imbwa amagambo atarakiriwe kimwe muri rubanda.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram @mutesi_jolly yasabye abamukurikirana kumubaza ibibazo bashaka nawe akabasubiza. Umwe muri bo yamubajije niba aticuza kuba hari abagabo yise inyana z’imbwa.

 

Jolly mu kumusubiza yavuze ko iyo bigeze ku bagabo bahohotera abagore atajya asaba imbabazi. Ati "Ntabwo nasaba imbabazi umugabo wese uhohotera umugore, navuze ibyo navuze."

Undi nawe yamubajije niba afite umukunzi, amusubiza ko uretse kutamugira nta nuwo ashaka. Ati ” Nta mukunzi mfite ariko sindi no kumushakisha “

 

Abandi bamubajije ibibazo harimo uwamubajije igice akunda ku mubiri we cyane Jolly mugusubiza avuga byose kuri we abikunda kandi abishimira Imana.

 

Jolly kandi yabajijwe ikintu akunda gukora mu mwanya we wo kuruhuka avuga ko akunda gusoma, kumva indirimbo ndetse no gutemberera ahantu hashya.

 

Mu bamubajije ibibazo abiganjemo cyane n’abamubwiye ko bamukunda ndetse banamushimira ko ababera urugero rwiza ababyeyi benshi bifuza ko abana babo bamera nkawe ndetse bamwe bamubwira ko bahora bamusengera nubwo batamuzi.