Abasore: Umukobwa ukunda azahora agutekereza numukorera ibi bintu

Abasore: Umukobwa ukunda azahora agutekereza numukorera ibi bintu

Aug 01,2022

Buri musore wese yifuza ko yahora mu bitekerezo by’umukunzi, nyamara si buri wese uzi kubiharanira.

 

Musore wowe wahoraga wibazo icyo wakora ngo wigarurire intekerezo z’uwo ukunda ngibi ibyo gukora:

 

1.Mutere imitoma kenshi ariko ubiharire umwanya

 

Ni byiza gutera imitoma umukobwa ukunda ariko bitari ibyaburigihe, fata byibuza umunsi umwe(1) mu cyumweru maze umutomore kahave, ibi bizatuma ya minsi yindi wa mukobwa azabona umwanya wo gutekereza kuri ya magambo meza wamubwiye bitume utamuva mu bitekerezo.

 

2.Ibuka kumuhamagara no kumwandikira ariko na none ntukabye.

 

Ni byiza ko ari wowe ufata iya mbere guhamagara cyangwa kwandikira umukobwa ni bwo biryoha cyane kurusha kuba umukobwa ariwe uzajya ukunda kuguhamagara. Irinde rero kumwandikira cyangwa kumuhamagara bya buri kanya kuko bizatuma akurambirwa cyangwa se usange agufashe nk’umusore w'imburamikoro kandi inzozi za buri mukobwa ari ukugira umugabo ufite icyo akora.

 

3.Nyuzamo wiburishe umare nk’umunsi 1 cyangwa 2 utamwandikiye utanamuhamagaye

 

Ibi bizamuremamo uruvangitirane rw’ibitekerezo yibaza icyo wabaye, urukumbuzi rube rwinshi hafi yo gusara. Aha rero ugomba kwitwararika uko ugaruka, ndetse n’amagambo ugarukanye. Uyu uzaba ari umwanya mwiza wo kugarukana ya mitoma, mbese umubwira uburyo wari ukumbuye wenda uko areba, uko aseka se n'ibindi. Kuri uru rwego umukobwa azumva agufitiye ubwuzu muganire agukumbuye kandi na ya magambo meza wamubwiye ayazirikane kurushaho kuko aba ayabonye ayababaye.

 

4.Muhe serivise agukeneyeho ariko ntukabye

 

Tuvuge niba umukunzi wawe akunda kugusaba amainite ni byiza ko uyamuha ariko ntibibe ibya buri munsi. Niba se ajya agusaba kuza kumufata ahantu runaka bimwemerere ariko rimwe na rimwe umuhakanire. Ibi bizatuma agufata nk'umuntu ufite gahunda utari sebirahu agakomye kose wiruka.

 

5.Shyira ubutumwa ku byo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ariko ntukabye

 

Kugira icyo uvuga ku byo yashyize ku nkuta ze ni byiza kuko abona ko ushishikajwe n'ibyo akora buri munsi, gusa ujye wirinda gukabya bituma atagutekereza kuko agahinze kose uba uhari akubona bigatuma atibaza impamvu utagize icyo ubivugaho noneho kandi wari usanzwe ubikora.

 

6.Mwiteho, mwereke ko uzirikana gahunda ze kandi umukemurire n’utundi tubazo

 

Abakobwa aho bava bakagera bakunda kwitabwaho, guteteshwa nibindi. Ni byiza ko ubikora, ahora atekereza ya senariyo. Mutungure umwibutse gahunda yigeze kukubwira umubaze aho igeze bizamushimisha cyane kuko atari abyiteze. Gerageza kandi kumukemurira utubazo tumwe na tumwe mu gihe ubifitiye ubushobozi, tuvuge nko kumuha amafaranga yo kwifashisha mu gihe uziko nta kazi agira nibindi.

 

7.Nubona ibi byose bigana aheza tangira kumwereka imiryango n’inshuti zawe

 

Icyo cyizaza gipfundikira bya bindi byose noneho bizatuma atangira guhora agutekerezaho byagutse bityo ube uramwigaruriye.

 

Src:www.lovetips.com