Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda by'ukuri

Dore ibimenyetso byakwereka ko umukobwa agukunda by'ukuri

Aug 02,2022

Kuri iki gihe usanga bigoye kumenya umuntu ugukunda by’ukuri kubera uburyarya no kwiyoberanya kwabaye kwinshi mu bantu ariko ku bakobwa hari inginzgo z’ingenzi zishobora kukwemeza ko umukobwa mukundana agukunda by’ukuri mu gihe wabashije kubyitaho.

 

Zimwe mu ngingo zishobora kukwereka ko umukobwa mukundana agukunda by’ukuri ntacyo agukinze.

 

1. Agushyira muri gahunda ze z’ejo hazaza

 

Mwene uyu mukobwa ahora yihatira gukora ibikorwa bibafitiye mwembi ejo hazaza akamaro. Niyo ntacyo murageraho, wumva mu nzozi ze harimo kuzabana na we ubuzima bwe bwose. Nubwo mutarabana ariko atangira kugugufata nk’umutware we.

 

2. Agukunda uko uri

 

Ahanini umukobwa utagukunda urukundo nyarukundo,aba afite ikintu runaka agakurikiyeho. Haba umutungo,amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza,imibereho myiza ufite,umuryango wifashije cyangwa ukize,…Umukobwa ugunda by’ukuri agukundira uko uri. Ushobora kwibaza uti ese,mfite urwego rwiza rw’ubuzima ndiho kugeza ubu,nabwirwa n’iki unkunda atankundiye ibyo mfite ?

 

Ni ikibazo cyiza ariko kiroroshye kukibonera umuti. Kugira ngo umenye neza ikimugenza,bisaba igihe gihagije no kumwiga birambuye. Uko mugenda mumarana igihe, ninako ugenda ubona mu byukuri icyo agamije n’icyo agukurikiyeho.Ashobora kukwishushanyaho ukwezi kumwe ariko nimumarana igihe gihagije nk’umwaka uzashyira ubone uruhande ahagazemo.

 

3. Aguhishurira amateka y’ubuzima bwe

 

Umukobwa ugukunda by’ukuri kandi ukwibonamo,arakwibwira wese. Nubwo abakobwa bakunda kwirekura no kuvuga amateka y’ubuzima bwabo,ariko iyo ageze aho akubwira byose byamubayeho,ibyo yaciyemo,iba ari intambwe nziza yo kukwizera no kukwimariramo.

 

4. Aragukebura

 

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ntawigira kandi ngo ntamugabo umwe. Abasore bagira ingeso zimwe na zimwe zitari nziza. Hari izo umusore aba yaravukanye ari kamere ye cyangwa izo agenda yigira kuri bagenzi be. Umukobwa ugukunda by’ukuri agerageza kugukebura aho abona bitagenda neza. Iyo abona ufite imico cyangwa ingeso zikwangiriza isura mu bandi,akoresha uko ashoboye akakwereka ububi bwayo akanagufasha kuyikira.

 

5. Arakubaha

 

Umukobwa ugukunda by’ukuri arakubaha. Guca bugufi k’umukobwa /umugore imbere y’igitsinagabo ni ikimenyetso cy’urukundo. N’ubwo uburinganire bwaje ariko ntibwakuyeho ko umugore aba agomba guca bugufi imbere y’umugabo.

 

6. Ntagusaba ibya mirenge

 

Iyi ngingo yuzuzanya niya mbere. Umukobwa ugukunda ntaguhoza ku nkeke agutura ibibazo ,n’ibyo udashoboye akabikwikoreza. Kutaremerera umusore bakundana,ni ikimenyetso wagenderaho ukamenya umukobwa ugukunda by’ukuri.