Leta ya DRC yasabye kwihutisha itaha ry'ingabo za MONUSCO nyuma y'uko abaturage bariye karungu
Umuvugizi wa leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabwiye ikiganiro Focus on Africa cya BBC cyo kuri radio ko iki gihugu cyizeye kwihutisha ko ingabo z’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kuhabungabunga amahoro zihava.
Bijyanye n’amasezerano asanzweho, izi ngabo, zizwi nka MONUSCO, zari zitezwe kuva muri DR Congo mu mpera y’umwaka wa 2024.
Ariko abategetsi basanga iyo ngengabihe itari vuba cyane bihagije.
Umuvugizi wa leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, yagize ati: "Tumaze imyaka 20 dufite [MONUSCO] kandi ikibazo cy’umutekano mucyeya kiracyahari.
Wenda byaba byiza kurushaho kugira igisirikare cyacu na polisi hamwe n’ingorane zacu no kurwanya twebwe ubwacu abarimo kuzana akaga n’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo".
Amagambo ya Muyaya akurikiye imyigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana MONUSCO yabereye mu burasirazuba bwa DR Congo mu minsi ya vuba aha ishize, yahitanye abantu 36, barimo n’ababungabunga amahoro bane ba MONUSCO.
Ku wa mbere, umunyamabanga mukuru wa ONU, António Guterres, yasabye imbabazi, nyuma yuko abasirikare ba MONUSCO barashe bakica abasivile batatu ndetse bagakomeretsa abandi 15 mu mujyi wa Kasindi wo muri DR Congo uri ku mupaka na Uganda.
Nubwo ababikoze bahagaritswe ku kazi, ibyo byabaye byarushijeho kuzamura imbamutima.
MONUSCO imaze imyaka irenga 20 ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo.
Intego yayo ni ukuzana amahoro n’ituze muri ako karere kamaze imyaka irenga 20 karimo umutekano mucyeya.
Ariko abaturage bamwe bavuze ko kuba aba basirikare ba MONUSCO bari mu gihugu bitazanye amahoro, ndetse bamaze igihe basaba ko bahava aka kanya.
Khassim Diagne, umukuru w’agateganyo wa MONUSCO, yabwiye BBC ko ubu butumwa bwa ONU "buzasuzumwa".
Yongeyeho ko hazashyirwaho uburyo bwo mu byiciro kandi burimo no gushyira mu gaciro bwo kuhava kw’izi ngabo.
BBC