Cristiano Ronaldo yafatiwe umwanzuro ukomeye n'umutoza Erik Ten Hag
Cristiano Ronaldo ntabwo azabanza mu kibuga ku mukino wa mbere ikipe ye ya Manchester United izakiramo Brighton&Hove Albion ku cyumweru kubera ko ejo hazaza he hagishidikanywaho ndetse ngo nta myitozo ihagije afite.
Uyu mukinnyi w’imyaka 37, yabuze mu mwiherero iyi kipe yakoreye I Bangkok na Australia kubera impamvu z’umuryango we kandi yakinnye iminota 45 gusa kuva icyo gihe, mu mukino wa gicuti wo cyumweru banganya na Rayo Vallecano.
Ibyo ntibihagije kugira ngo umutoza Erik Ten Hag amubanze mu kibuga mu mukino wa mbere wa Premier League bazakinira mu rugo na Brighton ku cyumweru.
Ten Hag arashaka gukomeza gukoresha abakinnyi be batatu ba mbere barimo Jadon Sancho, Anthony Martial na Marcus Rashford bamukoreye akazi mu mwiherero wabanjirije shampiyona.
Ibyo bivuze ko niyo Ronaldo yaba ameze neza ashobora kwicara.
Byitezwe ko uyu mukinnyi atazabyakira neza kuko yarakaye muri Werurwe ubwo uwari umutoza w’agateganyo wa United, Ralf Rangnick yamwicazaga kuri derby na Manchester City.
Rangnick yabwiye Ronaldo ko azasimbura muri uyu mukino biramurakaza ndetse ntiyitabira birangira United itsinzwe ibitego 4-1.
Ronaldo yararakaye bituma avuga ko afite imvune yerekeza iwabo muri Portugal.
Ku cyumweru, uyu wahoze ari rutahizamu wa Real Madrid ntiyahuje na Ten Hag mu kiruhuko byatumye atagaruka mu gice cya kabiri bakina na Vallecano ndetse yahise yitahira umukino utarangiye.
Icyo gihe niwe mukinnyi wenyine wasimbuwe mu gice cya kabiri.
Yavuye kuri Old Trafford ari kumwe na mugenzi we Diogo Dalot, utari mu ikipe, hasigaye iminota icumi ngo umukino urangire ntiyumva ijambo rya Ten Hag nyuma y’umukino mu rwambariro.
Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko Cristiano Ronaldo nta myitozo ihagije afite ndetse agomba gukora cyane kugira ngo agere ku rwego bagenzi be bariho.