Dore imyitwarire 2 yagufasha kwegukana ikizungerezi wirutseho igihe kinini bikanga

Dore imyitwarire 2 yagufasha kwegukana ikizungerezi wirutseho igihe kinini bikanga

Aug 03,2022

Kuvugisha umukobwa no kumutsindira ni urugamba mu zindi, ibi wabibaza uwarunesheje. Burya hari imyumvire n’imitekerereze abasore bagira, bakabasha kuba batsindira abakobwa b’ibizungerezi babuze imyaka nyinshi.

 

Nuganira n’umusore washatse kera cyangwa vuba, uzumva akubwiye ko burya yavunitse cyane kugira ngo abashe gutsindira uwo bakoranye ubukwe. Ahari azakubwira ko yatanze imbaraga yari afite, gusa nanone hari imitekerereze abasore bagira bigasa n’aho ariyo ibafasha kwegukana abakobwa.

 

Abahanga bavuga ko imico myiza ariyo ireshya umugeni, imico myiza igendana n’imitekerereze myiza ndetse yagutse. Hari imyumvire igirwa n’abasore ikabafasha kwegukana abakobwa bamaze igihe birukaho ariko barababuze, bikazakunda mu gihe bababonyeho iyo myumvire.

 

1. Imyumvire yo kugira umupaka.

 

Ntuzatekereze ko umugore uzamuha buri kamwe kuri we, cyangwa akaba abona utagira imipaka muri wowe. Kuba umusore afite aho agarukira burya bituma abakobwa bamukunda, kuko baba babona yiyubaha. Uyu musore ashobora gutsindira ikizungerezi yabuze ubwo yakoreshaga amafaranga, cyangwa ikindi kintu ariko bikanga.

 

2. Imitekereze igendanye n’ibigezweho.

 

Hari uburyo umusore ajya guhaha imyambaro akagura ibyavuye kuri Mode, ugasanga aguze ibya cyera. Uyu biragoye ko atsindira ikizungerezi cyo muri iyi minsi. Bisaba ko uba umusore ugezweho ndetse ukaba uzi kugura ibigezweho, iyi myumvire izagufasha gutsindira ikizungerezi.

 

Inkomoko: Mami Wing Girl (Youtube)