Gisagara:Umugeni yategerereje umukunzi we ku kiliziya bari gusezeranira ntiyaboneka

Gisagara:Umugeni yategerereje umukunzi we ku kiliziya bari gusezeranira ntiyaboneka

Aug 05,2022

Umukobwa wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yategereje umuhungu bari gukorana ibirori by’ubukwe,amaso ahera mu kirere kuko bwije ataje.

 

Nkuko amakuru dukesha Umuseke abitangaza,uyu ngo yari kumusaba akanakwa, ndetse bagasezerana mu kiliziya ariko umuhungu ntiyaboneka ku munsi w’ubukwe.

 

Taliki ya 03 Kanama 2022 nibwo iyi mihango y’ubukwe yagombaga kuba hagati ya Felix na Denyse, umukobwa yari gusabirwa iwabo, bagasezeranira imbere y’Imana muri Paruwasi ya Magi ho mu Karere ka Gisagara.

 

Abantu bari babukereye ngo bagiye gutaha ubukwe bamwe muri bo bafite impano bari butange abandi baranatwerereye birangira ubukwe butabaye.

 

Umwe mubari batashye ubwo bukwe yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bategereje abageni ngo basezerane baraheba, yongeraho ko bariya bombi muri uyu mwaka wa 2022 aribwo bari basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Mukindo.

 

Ati “Umusore yagiye ku wa Gatanu avuga ko agiye gushaka ibijyanye no kwitegura ubukwe ariko anagiye kwiga (asanzwe yiga muri Kaminuza) birangira atagurutse, ariko agenda yabwiye ababyeyi be ko bakomeza gutegura ibijyanye n’ubukwe, gusa mbere y’ubukwe nibwo byagaragaye ko umuhungu atari gufata telefone kugera ku munsi w’ubukwe ntiyaza.”

 

UMUSEKE wamenye amakuru ko bariya bombi bari gusezerana imbere y’Imana bafitanye umwana mukuru w’umukobwa, biracyekwa ko icyatumye umuhungu atagaragara ari uko iwabo (w’umuhungu) batashakaga uwo mukobwa.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gitega Biziyaremye Samuel yabwiye UMUSEKE ko ibyabaye na bo byabatunguye.

 

Yavuze ko yaganirije umukobwa amubwira ko umugabo we amaze iminsi itatu atamubona kuko hari imihango yagombaga kubanza gukorwa kwa Padiri umuhungu ntiyahaboneka.

 

Ati “Turacyamushakisha, icyatumye ataza mu bukwe ntitwakimenya kereka tumubonye akatwibwirira. Gusa amakuru atugeraho ni muzima ntacyabaye kidasanzwe.”

 

Gitifu Samuel yongeyeho ko imyiteguro y’ubukwe yose yari yarabayeho aho kuba barahashatse, ubuyobozi bw’Akagari bwaratiwe intebe n’ibyuma byo gucuranga (akagari karabigira) umuhungu yarabyemerewe.

 

Umukobwa nta kazi agira, naho umuhungu ni umunyeshuri muri Kaminuza, abatashye ubukwe babonye ubukwe butabaye abari bafite impano bazisubizayo, naho ibyari byateguwe by’ibinyobwa n’ubukwe bahise babirya, ibinyobwa biranyobwa.

 

Ubuyobozi bwa hariya bwasabye abantu bagiye gushinga ingo kubanza bakagenzura neza byose mbere y’uko basezerana imbere y’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo bya hato na hato.

 

Umuyobozi yabwiye UMUSEKE ati “Urumva niba umusore yabenze umukobwa ku munsi w’ubukwe, ni icyasha na we ubwe bishobora kwica ibindi biba biri imbere.

 

Abantu bashobora gusesengura umusore akaba ari we munyacyaha kuko akenshi ni na we ufata iya mbere akajyana umukobwa mu Murenge.”