Abagore: Dore ibintu 14 wakora ukarinda umugabo wawe kuzigera aguca inyuma
Hari ibintu umugore yakora bigatera umugabo we kutazigera amuca inyuma na rimwe.
Mu byagufasha kurinda umugabo wawe kutaguca inyuma harimo nko kumuganiriza mbere y'uko mwubaka urugo. Gerageza guhange udushya mu gihe cyo gutera akabariro ndetse umwereke ko ntawamusimbura muri iki gikorwa.
N’ubwo ingo nyinshi zikunze gusenyuka biturutse ku makimbirane akenshi usanga ashingiye ku mitungo, iyo imibonano mpuzabitsina idakozwe neza na byo bishobora kuba intandaro yo gushwana hagati y’abashakanye biturutse ku gukekana amababa ndetse rimwe na rimwe bikavamo no gutandukana burundu.
Dore ibintu byagufasha kurinda umugabo wawe ntazigere aguca inyuma na rimwe:
1.Ganira n’umugabo wawe mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse biba byiza iyo utangije icyo gikorwa
Ibi bizabafasha kwisanzura ku gikorwa mugiye kujyamo bityo igihe nyacyo kigere mwese mwiteguye bihagije. Iki gihe imibonano mpuzabitsina irabaryohera mwembi kuko muba mwayigiyemo umubiri ubyiteguye, bityo mukaryoherwa cyane rero wa mugore we ujye utungura umugabo wawe umubwire ko umushaka yemwe abe ari wowe utangiza igikorwa.
2. Irinde kwishisha umugabo wawe
Iki ni kimwe mu bintu abagore benshi bagira. Ugasanga afite umugabo ariko akaba atamukoraho mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ndetse bamwe ugasanga ntiyanamureba mu maso cyangwa agahora ashaka kubikora bazimije amatara, ni amakosa ugomba kubikora murebana kuko abagabo bose bagira amatsiko yo kubikora bahareba rero nk’abashakanye nta mpamvu n'imwe yo kugira isoni.
Abagore bameze batya baba birengagije ko bigenda neza iyo imibonano ikozwe muganira ndetse munakoranaho kuko bibafasha kuryoherwa. Iyo utabikoze uko bikwiye byaba intandaro yo kutishimirana bikaba byanatuma umugabo wawe ajya mu bandi bagore gushaka umunezero urenze uwo umuha cyane cyane iyo hari undi wabimukoreye mbere y’uko mubana.
3. Emerera umugabo wawe guhindura uburyo mukoramo akabariro
Hari abagore benshi usanga abagabo babo bagerageza kubahindurira uburyo bateramo akabariro bakanga bitwaje ngo ntibabyiviramo bagahora bakoresha uburyo bumwe nyamara wenda umugabo wawe yaraburambiwe.
Ibi bibabaza abagabo cyane ndetse ni bimwe mu bituma abagabo benshi bajya gushaka abandi bagore babemerera gukoresha uburyo bishimira.
Gusa ntitwakwirengagiza ko hari n’abagabo usanga batazi ko guhindura position (uburyo) yo guteramo akabariro ari ingenzi,aho usanga umugore abishaka ariko ntabikorerwe aha umugore na we aba asabwa gufata iya mbere akabimuganirizaho
4. Gerageza kwirekura
Hari abagore benshi cyane cyane abacyubaka ingo usanga bishisha cyangwa bagatinya kwirekura iyo bageze ku gutera akabariro, ibuka ko icyo gihe ari ryo zingiro ryo gushimisha umugabo wawe maze wirekure.
5. Gerageza uhange udushya mu gihe cyo gutera akabariro
No mu rukundo burya habamo guhanga udushya kuko buri wese akunda akantu gashyashya.Niyo mpamvu usabwa kujya umukorera ibintu bitandukanye. Mu gihe mugiye gukora imibonano mpuzabitsina gerageza utunguze umugabo wawe akantu kadasanzwe ku buryo abona ko ufite umwihariko maze abona nta handi yajya ngo ahabonere umunezero nk’uwo umuha.
6. Rangwa no kumubabarira
Igihe cyose urangwa no kubabarira umugabo wawe igihe yagukoreye ikosa bituma igihe cyose mwembi mwishima ndetse bigatuma urugo rwanyu rukomera ugomba kuzirikana ko umugabo wawe si umumarayika niyo mpamvu ugomba kumubabarira.
7. Rangwa no kumwihanganira
Mu bashakanye umugabo n’umugore mugomba kurangwa no kwihanganirana kuko ni ryo shyiga rirambye mu kubaka urugo rutajegajega ndetse ni bwo buryo rukumbi butuma unezerwa ndetse ukamererwa neza.
8. Rangwa kumwubaha ndetse no kumwitaho buri gihe
Igihe cyose ugomba kumwubaha ndetse ukita k’umugabo wawe ukamenya uko yambaye, uko yariye, uko yiriwe mbese ugahora umukorera byose harimo no kumufata neza kuko nawe biramushimisha cyane.
9. Mugire inama
Mu byo mukora byose ugomba kumubera umujyenama maze ukamwereka icyo mwakora mukarushaho gutera imbere burya abagabo baba bifuza umugore usobanutse ndetse ukora anatanga inama kuko umugabo utakumva inama z’umugore we aba afite ikibazo.
Gusa nawe wa mugore we ugomba gutanga inama zibafasha aho guhangana n’umugabo wawe bitewe n’uko umushinga yakugejejeho utawukunze kandi n’abandi basanzwe bawukora kandi ubinjiriza amafaranga.
10. Ujye umwizera
Buri gihe umugabo wawe ujye umwizera bityo bizajya bituma nawe ubwe yigirira icyizere ndetse arinde kudaguhemukira ariko niba utamwizera uzatuma ahubwo arushaho kujya mu ngeso mbi ndetse niba yarigeze kubikora icyiza nuko wamugirira icyizere ndetse ukamuba hafi.
11. Mugire inshuti magara
Umugore wese agomba kugira umugabo we inshuti magara maze agahora akunda umugabo we ndetse akamubwira byose ndetse n’umugabo nabona nawe azakubera inshuti magara ajye akubwira byose ibyamubabaje ibyamushimishije ndets en’utuntu n’utundi,icyo gihe mwembi mugirana inama ariko byaturutse ku bucuti magara mufitanye.
12. Ujye umubwiza ukuri
Igihe cyose muganira ndetse mukora gahunda zose ugomba kurangwa no kuvugisha ukuri buri gihe kuko nta muntu wishimira kubeshywa mwembi bizabashimisha cyane mu rukundo rwanyu hazabamo imbaraga zibaturutseho mwembi.
13. Ujye urangwa no guca bugufi
Buri gihe ujye urangwa no guca bugufi kuko abagabo banga umugore wishyira hejuru ariko bagakunda umugore uca bugufi ndetse bikomeza urugo rwanyu rugakomera.
14. Ujye umusaba imbabazi
Igihe cyose wamubabaje ihutire gusaba imbabazi bityo nawe azakubabarira bitewe nuko usabye imbabazi ndetse ujye wemera amakosa igihe wayakoze wirinde kuyahakana kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isuka.
Izi nama uzikurikije ukongeraho kubaha umugabo wawe mu buzima busanzwe no kumenya gushaka imibereho utibagiwe no kwita ku bana banyu, byagufasha kubana n’umugabo wawe ubuzima buryoshye kandi ibihe byose.