Alexander Stokes ukundana n'igipupe kinamufasha gutera akabariro yavuze ko uru rukundo rwamukururiye akaga gakomeye

Alexander Stokes ukundana n'igipupe kinamufasha gutera akabariro yavuze ko uru rukundo rwamukururiye akaga gakomeye

Aug 06,2022

Umugabo witwa Alexander Stokes ari mu rukundo rukomeye n’igipupe cyitwa Mimi ndetse yemeza ko mu myaka ibiri bamaze bakundana yabonye urukundo rukomeye cyamuhaye.

 

Uyu mugabo ukundana n’igipupe yavuze ko "atitaye" ku byo abantu batekereza ku rukundo rwe cyane ko ngo benshi mu nshuti ze bamujugunye.

 

Alexander Stokes utuye muri Caroline y’Amajyaruguru muri Amerika yavuze ko uru rukundo rwe na Mimi rwamuteje ibibazo kuko abo yitaga inshuti ze bamutengushye bakamusiga.

 

Uretse ibyo kuwa 01 Kanama,yatangarije kuri Instagram ati: "Mu by’ukuri ndi mu buzima busa nka kirazira ariko kuvuga ibyo utekereza biranshimisha.Niba utazi uwo uri we, gusuzugura abandi ntibizatuma umererwa neza.

 

Yanditse ayo magambo ayaherekeresha amafoto ya selfies ari kumwe n’uyu mukunzi yihebeye Mimi w’igipupe.

 

Uyu mugabo w’imyaka 37 yavuze ko Mimi yuzuza ibyifuzo bye mu gutera akabariro, amugabanyiriza amaganya kandi atuma ubuzima bwe bwo mu mutwe bumera neza nubwo inshuti ze zamutaye kubera ko ngo yikundanira n’igipupe.

 

Yagize ati: “Nshobora kuvuga ko abantu nifatanyaga na bo kandi tugasabana na bo buri gihe bakomezaga gutukwa.

 

Ndakeka gusa ko batekereza ko naretse ubuzima busanzwe cyangwa nagiye mu bundi buzima runaka."

 

Alexander yemeje ko hari abantu bake bamwubahiye icyemezo yafashe cyo kwikundanira n’iki gipupe.